Print

Imodoka nziza cyane Cristiano Ronaldo wishyize mu kato yaguze ku kayabo k’Amamiliyari y’Amanyarwanda yavugishije benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 April 2020 Yasuwe: 4723

Cristiano Ronaldo usanzwe atunze imodoka zihenze, yongereye ku zindi izindi ebyiri afite zo mu bwoko bwa Bugatti, Bugatti Chiron na Bugatti Veyron Grand Sport Vitesse yatanzeho miliyoni 8 z’amapawundi kuri zombi, iyi ariko ikaba nyina wa zose kuko inganya igiciro n’izo ebyiri zifatanyije.

Ikinyamakuru Blid cyo mu Budage cyatangaje ko uyu rutahizamu wa Juventus n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal- kuri ubu uri iwe mu kato mu rwego rwo kwirinda Coronavirus- yatumije imodoka nshya yo mu bwoko bwa Bugatti Centodieci igura miliyoni 8.5 z’amapawundi.

Bugatti Centodieci ni ubwoko bushya bw’imodoka zikorwa n’uruganda rwo mu Butaliyani, ndetse ngo imodoka 10 zo muri ubu bwoko nizo zakozwe, aho zizashyikirizwa ba nyirazo mu mwaka utaha wa 2021.

Bild yavuze ko uruganda rukora izi modoka rwanze kwemeza ko Cristiano Ronaldo ari mu baguze ubwoko bushya bwa Bugatti EB110 – Centodieci ishobora kugera ku muvuduko w’ibilometero 99 mu masegonda 2.4.

Ronaldo yaherukaga guhabwa imodoka ya Mercedes G Wagon ya miliyoni 736 Frw n’umukunzi we, Georgina Rodriguéz, ku isabukuru ye y’amavuko yabaye mu ntangiriro za Gashyantare 2020.

Ubwo yaganiraga na Piers Morgan mu mwaka ushize, Ronaldo w’imyaka 35, yavuze ko akunda gutunga ibintu bibiri kuri buri kimwe afite.

Zimwe mu zindi modoka Cristiano Ronaldo atunze ni Lamborghini Aventador, Rolls-Royce Cullinan na Ferrari F12 TDF.

Imodoka nziza kandi ihenze Cristiano Ronaldo ashobora kuba yaguze (Bugatti EB110 – Centodieci).


Imbere muri Bugatti EB110 – Centodieci


Mercedes G Wagon aherutse guhabwa n’umukunzi we Georgina Rodriguéz