Print

IJAMBO RY’UMUNSI NA NEMI TV: 1Samuel 1: 1-18: Kuguma mu byiringiro

Yanditwe na: Rev./Ev. Eustache Nibintije 4 April 2020 Yasuwe: 1363

Nshuti ya Nemi Tv
Iyi coronavirus ntituvugishe menshi bitume tuva mu byiringiro byacu ahubwo icyo dukwiriye gukora ni Ugutumbira Umwami wacu Yesu Kristo gusa no gukora ibyo ubuyobozi budusaba gukora.

Kurikirana iyi nyigisho, ukande subscribe kandi uyihe n’abandi tujye dukomeza gusangira iby’umwuka

Imana iguhe umugisha..!

Ibi mubigezwaho na Nibintije Estache mw’ Izina rya NEMI Wifuza gufashwa mw’ Ijambo ribohora watwandikira Kuri WhatsApp number: +14123265034.


Comments

munyemana 5 April 2020

Ikintu cya mbere dukwiye gukora,nukwereka abantu ubusobanuro bw’iyi Coronavirus.Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21:11,26,mu minsi y’imperuka hazabaho indwara z’ibyorezo,bitume abantu bagira ubwoba,bibaza ibyenda kuba ku isi.Bakwiye kubereka ko ibi bintu byinshi bibi birimo kubera ku isi kandi bifite ubukana buruta ubwo mu myaka yashize,byerekana ko Imperuka iri hafi.Bakwiye gusaba abayoboke babo guhinduka bagashaka Imana cyane.Iki ni igihe cyo gushaka Imana cyane no KWIHANA.Mwibuke ko millions z’abantu bari batuye isi ku gihe cya NOWA,bazize kwanga Kwihana,ubwo Nowa yababwirizaga.Harokotse gusa abantu 8 bumviraga Imana.Yesu wavuze iyo nkuru muli Matayo 24:36,37,yerekanye ko ariko bizagenda nagaruka ku Munsi w’Imperuka wegereje.


Jackson IRADUKUNDA 5 April 2020

Iman ibahe imigisha kumajambo y’Imana mukomeza kutugezaho, turahezagiwe kweli twifuzako Instagram mwadukorera group for NEMI