Print

Covid-19:Pasiteri Natacha yafashe amafaranga yose yarari kuri Konte y’urusengero aguramo ibyo kurya bizafasha abatabifite[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 April 2020 Yasuwe: 8484

Natasha ni umwe mubavugabutumwa bakunzwe cyane mugihugu cya Kenya, ni umukobwa ufite uburanga buhebuje, ni umuhanuzi, azwiho gukora ibitangaza ndetse asengera abarwayi bagakira.

Uyu muvugabutumwa w’umukobwa ayobora urusengero rwitwa Prophetic Latter Glory Ministries International.

Muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, abantu benshi ubuzima bwarahagaze kuko ntakazi kari gukorwa, abenshi bari mu kato murwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Igihugu cya Kenya nacyo nikimwe mubihugu bya Afurika byibasiriwe n’icyorezo cya Coronavirus, nta muturage wemerewe kuva murugo, muri iki gihugu, abamaze kwandura ni 126, hamaze gupfa 4.

Rev. Lucy Natasha yari amaze iminsi ashakisha ubuafasha butandukanye agamije gufasha abantu badafite ibyo kurya muri ibi bihe bitoroshye.

Natasha ubwao yaganiraga n’ikinyamakuru Nairobiwire yavuzeko ubufasha yifuzaga atigeze abubona ariyo mpamvu yahisemo gufata amafranga yose yari afite kuri konte y’urusengero ayobora, kuko nubundi ngo amenshi ni amaturo yatuwe Imana kandi Imana ni abantu ikaba n’urukundo.

Yagize ati “Nasabye ubufasha mbinyujije kumbugankoranyambaga zanjye, ubufasha nifuzaga ntabwo nabonye, niyo mpamvu nahise mfata amafaranga yose twari dufite kuri konte y’urusengero, amenshi yari amaturo y’abakristu bacu bagiye batura.” arongera ati “gufata icyacumi n’amaturo nkaguriramo abashonje ibyo kurya ndumva byari ngombwa cyane, sibibi kurinjyewe”

Uyu muvugabutumwa yaguze ibyo kurya birimo umuceri, amavuta, ifu y’ubugari, ibikoresho by’isuku, birimo amasabune nibindi, ibi byose babifashishije imiryango idafite ibyo kurya muri iyi minsi, isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Rev. Lucy Natasha, abarirwa mu baherwe muri Kenya, kuko afite indege ze bwite agendamo ndetse n’amamodoka ahenze akunze kugaragaramo.

Afite uburinzi budasanzwe, aho afite abasore n’inkumi bamuhora iruhande aho agiye hose, iyo barikumwe baba bambaye imyambaro isa, harimo umutwaje isakoshi, umutwaje bibiliya, umutwaje telephone ndetse nushinzwe kugenda amuhanagura niba hari aho yanduye.

Ntawe uzi imyaka ye y’amavuko gusa uko bigaragara arakuze, iyo abajijwe imyaka ye avugako yavutse 24 Nyakanga ariko akirinda kuvuga imyaka, avugako ategereje umusore Imana izaha amahirwe akaza akibanira n’intumwa Imana yoherejwe ku isi.

Uyu mukobwa yize ibya tewolojiya muri afurika y’epfo, muri 2011 nibwo yasengewe agirwa Reveland.












Comments

Safari Adolphe 6 April 2020

Imana ikomeze imuhe imbaraga zo gukorera ijuri Kandi natwe ntama tumureberehi rwose, muri ibi bihe abashumba batwibuke!!


Alta 6 April 2020

Imana imuhe umugisha. Ntureba, idini Uwitela ashaka muri iyi si!


Solange 5 April 2020

Pasiteri Natacha Imana akorera nimuhe imigisha.Igikorwa yakoze navugako abaye uwambere mubashumba afite intama baragiye mugufasha murubwo buryo.Rero nabandi bamwigireho bafashe abashonje muribi bihe bitoroshye Corona virus imeze nabi.Abantu benshi barashonjep arko dukomeze nogusenga ntiduhindurwe nibihe ngo dukore ibidakorwa ,Imana izatabar umuntu yaremye bidatinze.Murakoze


Solange 5 April 2020

Pasiteri Natacha Imana akorera nimuhe imigisha.Igikorwa yakoze navugako abaye uwambere mubashumba afite intama baragiye mugufasha murubwo buryo.Rero nabandi bamwigireho bafashe abashonje muribi bihe bitoroshye Corona virus imeze nabi.Abantu benshi barashonjep arko dukomeze nogusenga ntiduhindurwe nibihe ngo dukore ibidakorwa ,Imana izatabar umuntu yaremye bidatinze.Murakoze


munyemana 5 April 2020

Ngo ni umuhanuzi, azwiho gukora ibitangaza ndetse asengera abarwayi bagakira???Hanyuma se yasengeye abo barimo kwicwa na Coronavirus iwabo bagakira???Ibyo ni ukwivuguruza cyane.
Yesu n’Abigishwa be,ntabwo bazaniraga IMFASHANYO abarwayi,ahubwo barabakizaga bose ndetse bakazura n’abapfuye.Kuba uyu arimo gutanga Imfashanyo,ni byiza.Ariko wibuke ko yayakuye mu kubeshya ko asengera abayoboke be akirukana Imyaku,Inyatsi,etc...Agafata bamwe akabaha amafaranga,bakaza babeshya ko barwaye cyangwa bamugaye,noneho yabakoraho bagahaguruka!!!
Ibi byo kubeshya abayoboke byakijije aba Pastors benshi cyane,ndetse bamwe baba Millionaires.Barimo n’abo mu Rwanda.Ariko tuge twibuka yuko abantu bose bakunda ibyisi batazaba mu bwami bw’imana nkuko bible ivugaNubwo biyita abakozi b’Imana,Abaroma 16:18 habita abakozi b’inda zabo.