Print

Bugesera: Polisi yafashe abasore babiri bari bibye umuturage asaga miliyoni 3.5 FRW

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 April 2020 Yasuwe: 2823

Abafashwe ni Muhire Athanase w’imyaka 24 na Nshimiyimana Niyomugabo ufite imyaka 24 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko uwitwa Muhire Athanase yari umukozi wo mu rugo kwa Nzeyimana Alphonse, bari bamaranye imyaka itatu. Kuri uyu wa Gatanu ku mugoroba nibwo yamwibye ariya mafaranga ayakuye mu cyumba araramo.

CIP Twizeyimana yagize ati " Muhire Athanase yari asanzwe akora mu rugo kwa Nzeyimana, tariki ya 03 Mata ahagana saa cyenda nibwo Nzeyimana yatanze amakuru kuri Polisi sitasiyo ya Ntarama ko yibwe amafaranga kandi ko umukozi we yamubuze, nibwo hatangiye iperereza.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko byageze ku mugoroba nka saa kumi n’ebyiri (18h00) umwe mu bashinzwe umutekano ku kiyaga abantu bambukiraho bava mu karere ka Bugesera bajya mu karere ka Kamonyi ahamagara Polisi atanga amakuru ko hari abantu bashaka kwambuka kandi bafite amafaranga menshi.

Ati " Uwo muntu yahamagaye Polisi avuga ko hari abasore babiri bamusaba kubambutsa kandi bafite amafaranga menshi barimo gusengerera abaturage inzoga n’amafi. Abapolisi bahise bibuka ko hari umuturage wabagejejeho ikibazo cy’uko yibwe n’umukozi, bahise bagera kuri icyo kiyaga basanga ni wa mukozi wa Nzeyimana wibwe amafaranga."

Umukozi wa Nzeyimana Alphonse ariwe Muhire Athanase akimara kwiba ayo mafaranga yahise anyura kuri mugenzi we bari baturanye ariwe Nshimiyimana Niyomugabo amusaba ko bahita bacika bakava muri ako karere ari nabwo bahise bafatwa batarambuka ikiyaga.

Mu mafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 3,500,000 bari bibye, Polisi yabafashe basigaranye miliyoni 2,920,000Rwfs, Polisi yahise ibashyikiriza urwego ruhinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Ntarama.

Itegeko Nº68/2018 RYO ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CIP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abakoresha kutizera cyane abakozi babo ndetse baba bafite amafaranga menshi bakihutira kujya kuyabitsa muri Banki. Abafite ingeso yo gutwara iby’abandi batabifitiye uburenganzira nabo bibukijwe ko uko babikora kose bazajya bafatwa binyuze mu guhanahana amakuru.


Comments

Hagenimana solange 9 April 2020

ni Bahanwe byintangarugero nabandi babarebereho.


Hagenimana solange 9 April 2020

ni Bahanwe byintangarugero nabandi babarebereho.


Hagenimana solange 9 April 2020

ni Bahanwe byintangarugero nabandi babarebereho.


Hagenimana solange 9 April 2020

ni Bahanwe byintangarugero nabandi babarebereho.