Print

Havumbuwe Uruvu rufite amahembe atatu

Yanditwe na: Martin Munezero 5 April 2020 Yasuwe: 2706

Ni ubwoko bw’uruvu rubaho imyaka itatu rugapfa kandi narwo rufite ururimi rufite imikaya iriho amatembabuzi amatira, ibi bikarufasha gufata iningwahabiri iyo ariyo yose rushatse kurya.

Nk’uko ubundi bwoko busanzwe budafite amahembe bubigenza iyo bugeze ahantu runaka, uru ruvu narwo ruhinduranya amabara bitewe n’aho rugeze.

Amaso y’uru ruvu afite ubushobozi bwo kureba impande zose cyangwa ijisho rimwe rikareba mu kerekezo gihabanye cyane n’icy’irindi, kandi iyo rufite umwaka umwe rwarakuze neza, ruba rufite santimetero 30 z’uburebure.

Nk’uko bimeze ku bindi binyabuzima muri rusange, ubu bwoko bw’uruvu bwugarijwe n’abantu baruhiga kugira ngo barwice barukuremo ariya mahembe bayakoreshe mu mihango y’ubupfumu, ndetse n’inzoka zibuhiga kugira ngo ziburye.


Comments

Bigabo Mutwarangabo 7 April 2020

Murakoze kubushakashatsi mwakoze ariko mbakosoreho gato urwo ruvu rubaho subwambere rubonetse twe muri DRC muri Kivu yamajyepfo muri Territoire ya Fizi zirahaba tuzita Umwivundwa , Iragaba myinshi cyane ugeza ahantu harishamba ntiwomara 5 minutes utararubona urikurushaka .