Print

Umukinnyi wa Manchester City ari mu mazi abira kubera gukora ikirori cy’ubusambanyi mu gihe cya Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 April 2020 Yasuwe: 8225

Uyu mukinnyi wa Manchester City player, Kyle Walker, yatumiye umusore w’inshuti ye n’indaya 2 ubundi bakora ikirori cy’ubusambanyi kandi binyuranyije n’amategeko igihugu cy’Ubwongereza yo kwiha akato, cyashyizeho mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko uyu Kyle Walker yashoye akayabo kuri izi ndaya kuko ijoro yabishyuye amayero angana n’ibihumbi 2500.

Icyababaje abantu benshi n’ukuntu uyu mukinnyi yabyutse abwira abantu ngo bagume mu rugo kugira ngo batandura Covid-19 we yaraye akora ikirori cy’ubusambanyi.

Umwe muri izi ndaya ngo yamenye ko Walker ari umukinnyi niko kumufata ifoto yambaye akenda k’imbere agiye gufungura frigo ari no kubara amafaranga yo kubishyura.

Uyu mukobwa yavuze ko bamaze amasaha 3 basambana n’uyu mukinnyi n’inshuti ye ndetse ngo babishyuye mbere y’uko batera akabariro.

Uwitwa Louise yagize ati “Yirirwa atumira abakobwa bo hanze ngo baze basambane,ku munsi ukurikiyeho agakangurira abantu kuguma mu rugo kugira ngo batandura.N’indyarya kandi ashyira ubuzima bw’abandi mu kaga.”

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru,Kyle Walker yandikiye ubutumwa abafana abasaba kwirinda kujya hanze no gusura inshuti zabo kugira ngo badakwirakwiza covid-19.

Uyu mukinnyi akunze kuvugwaho ubuhehesi kuko uyu mwaka yatandukanye n’umukunzi we Annie Kilner nyuma yo kuvumbura ko yamuciye inyuma,akanatera inda umunyamideli witwa Lauryn Goodman mu mpeshyi ndetse uyu mukobwa nawe yemeje ko amutwitiye umwana.

Umwe mu bahaye amakuru yabwiye The Sun ati “Kyle Walker yarengereye cyane,bishobora kubabaza umutoza we.

Ku munsi w’ejo uyu mukinnyi yasabye imbabazi ati “Ndagira ngo mfate uyu mwanya nsabe imbabazi kubera imyanzuro nafashe mu cyumweru gishize.Ndabizi neza ko umwanya ndimo nk’umukinnyi wabigize umwuga nkwiriye kubera abandi urugero rwiza.

Ndashaka gusaba imbabazi umuryango wanjye,inshuti,ikipe yanjye, abafana,n’abantu bose ko nabatengushye…..Ibikorwa byanjye bihabanye n’ibyo nagakwiriye kuba nkora muri iki gihe cyo kuguma mu rugo.

Ikipe ya Manchester City ikimara kubyumva yagize iti “Twababajwe no kumva ibyo Kyle aregwa,muhe agaciro imbabazi yasabye.Turaza gufata imyanzuro tugendeye ku myitwarire ikwiriye kuranga umukinnyi.

Mu mwaka ushize,uyu Myugariro wa Manchester City,Kyle Walker,yirukanwe mu nzu yiguriye akayabo ka miliyoni 3 n’igice z’amapawundi,n’umukunzi we Annie Kilner bari bafitanye abana 3,nyuma yo kumenya ko asambana mu ibanga n’umunyamakuru witwa Laura Brown.

Uyu myugariro yabonye Laura aramukunda, ashaka uko bakora imibonano mpuzabitsina,niko gutangira kumubeshya ko amukunda undi nawe arabyemera gusa nyuma y’igihe bakundana mu ibanga,uyu munyamakurukazi yaje kubona kuri Instagram ya Kyle hari ifoto uyu mukinnyi yifuriza umukunzi we Annie umunsi mwiza w’ababyeyi yashyizeho udushusho tw’umutima ko amukunda.

Laura yararakaye cyane kubera ko yari azi ko uyu mukinnyi nta mugore agira,niko guhita atangira kwandikira umugore wa Kyle Walker amubwira ko umugabo we amubeshya ndetse ko bamaze iminsi basambana,by’akarusho amwoherereza amafoto bari kumwe mu nzu bahuje urugwiro birangira uyu mugore amwirukanye mu nzu.


Comments

hitimana 5 April 2020

Abakinnyi b’umupire,kimwe n’abandi ba Stars,bakunda kwishimisha mu busambanyi.Ni kimwe mu bintu bible ivuga ko bizaranga "iminsi y’imperuka".Ngo abantu bazakunda ibinezeza aho gutinya Imana.
Muli iki gihe,ubusambanyi bureze cyane kurusha kera.Kugeza n’ubwo abantu basigaye baryamana na Robots ku mugaragaro,ndetse bagakora ubukwe nazo.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.