Print

Muri Amerika icyorezo cya Coronavirus cyahitanye abantu 1344 ku munsi umwe gusa

Yanditwe na: Martin Munezero 6 April 2020 Yasuwe: 1963

Abahitanwe na Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwiyongere bwabo bukomeje gutumbagira umunsi ku wundi, aho magingo aya habarurwa abantu 9,325 bamaze kwicwa n’iki cyorezo. Abanduye ubu bamaze kuba 327,871, naho abayikize bakaba babarirwa kuri 16,700.

Kuri uyu wa Gatandatu, niwo munsi hapfuye abantu benshi ku munsi umwe kuko bageze ku 1344; ni mu gihe ku wa Kane w’iki cyumweru hari hapfuye 1169.

Hari ubwoba bwinshi muri Amerika ko Coronavirus ishobora guhitana abantu benshi kurusha ibindi bice byose by’Isi. Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima muri iki gihugu ni uko abari hagati y’ibihumbi 100 na 240 aribo bashobora kuzapfa.

Ni mu gihe Perezida Donald Trump amaze iminsi aburira abaturage be ko mu cyumweru gitaha impfu zishobora kuba nyinshi kurusha indi minsi yose yabanje.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye no gutekereza uko zabyitwaramo mu gihe impfu zaba nyinshi, isaba Minisiteri y’Ingabo ko yayifasha kubona amashashi atwarwamo imirambo, nayo yemera gutanga amashashi ibihumbi 100.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump aherutse gutangaza ko abantu bari hagati y’ibihumbi ijana na magara abiri bashobora guhitanwa na Coronavirus muri iki gihugu ayoboye aboneraho gusaba abanyamerika kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu gukumira iki cyorezo abantu basiga intera ndende hagati yabo.