Print

Afurika y’epfo: Abageni batawe muri yombi bazira gukoresha ubukwemu bihe bidasanzwe byo kurwanya Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 April 2020 Yasuwe: 1760

Ubukwe bwabo bwabereye mu ntara ya KwaZulu-Natal mu mpera y’icyumweru gishize.

Videwo y’itabwa muri yombi ryabo yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Uwo mugeni agaragara yinjira mu myanya y’inyuma mu modoka y’ivani ya polisi, akiri mu ikanzu ye y’ubugeni y’umweru.

Umugabo we wambaye ’costume’ y’ubururu agaragara amufasha kwinjiza neza mu modoka igice cyo hasi cy’ikanzu kigenda cyikurura hasi.

Amakuru avuga ko polisi yabimenye nyuma yaho umuturage ayihamagaye akayiha amakuru kuri ubwo bukwe.

Polisi n’abasirikare bahagaritse ubwo bukwe bwaberaga mu cyaro cyo mu ntara ya KwaZulu-Natal banata muri yombi abantu 53.

Bashinjwa kurenga ku itegeko rizwi nka ’Disaster Management Act’ ryo guhangana n’ibi bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya coronavirus.

Brigadier Vishnu Naidoo, umuvugizi wa polisi y’Afurika y’epfo, yabwiye BBC ko umubare w’abari babwitabiriye atari ngombwa, ahubwo icyo amategeko avuga ku bukwe muri iki gihe.

Ati: "Mu gushyingura gusa abapfuye ni ho hemewe kugeza ku bantu 50 batabaye umuryango wagize ibyago".

"Nta yandi materaniro yemewe".

Polisi ivuga imaze igihe ihabwa amakuru ku bantu baterana bitemewe, harimo n’abaterana basenga.

Si ubwa mbere

Aba bageni babaye aba kabiri batawe muri yombi ku munsi wabo w’ubukwe muri iki gihugu.

Mu cyumweru gishize, polisi yataye muri yombi abandi bageni bakimara gusezerana mu cyaro cya Nkandla muri KwaZulu-Natal, habura gato ngo bajye mu nzu yabo y’abageni.

Icyo gihe polisi yahagaritse ibirori, ita muri yombi abageni, ndetse itatanya abatashye ubwo bukwe babarirwa muri za magana.

Kugeza ubu muri Afurika y’epfo hamaze kwemezwa abarwayi 1,655 ba Covid-19, indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Abo barimo 11 imaze kwica n’abantu 95 bamaze kuyikira, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Ni cyo gihugu gifite umubare wa mbere munini muri Afurika w’abemejwe ko banduye coronavirus.

Iki gihugu kiri mu cyumweru cya kabiri cy’ibihe bidasanzwe aho byinshi mu bikorwa by’ubuzima busanzwe byahagaze - hakurikizwa amategeko ari mu yakomeye cyane ku isi.

Afurika y’epfo yashyizeho ibyumweru bitatu by’ibihe bidasanzwe mu guhagarika ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus, abategetsi basaba abaturage kuguma mu ngo.

Inkuru ya BBC


Comments

karekezi 7 April 2020

Birababaje.Babyita Tragi-Comedy.Ibyishimo byabo byahindutse amarira.Ibyo aribyo byose,UBUKWE ni Impano y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.