Print

Umuhanzi Gaël Faye wakize icyorezo cya Covid-19 yavuze ku buzima yarimo ubwo yari arwaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 April 2020 Yasuwe: 1690

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, Faye avuga ko yiraye kubera ko yabonaga ari intarumikwa. Iki cyorezo yita " Icyorezo cy’ubufatanye ", avuga ko buri wese agomba kugira uruhare mu kukirwanya.

« Nari ndwaye cyane, nari nzi ko ari grippe nk’izindi zose ziza uko ibihe bihindutse, kandi rero kubera ko ntigeze ndwara grippe mbere, iki cyorezo nari nagisuzuguye ».
Yagize ati: " Namenye ko ndwaye ku wa gatanu tariki ya 13 z’ukwezi kwa gatatu, nanduye ku itariki ya 11, ku munsi namamazagaho filimi ishingiye ku gitabo cyanjye “Petit pays”. Nahahuriye n’abanyamakuru benshi, naramukanije na benshi, sinigeze nirinda, ku wa gatanu rero ntangira kumva nacitse intege, kandi umutwe undya. Kubera ko rero numvaga mfite ibimenyetso bya Corona, natinye kwanduza umuryango wanjye, nifungirana mu cyumba kimwe."

Icyi cyorezo Gael Faye acyita « Virusi y’ubufatanye » akabisobanura muri aya magambo : « Turifungirana, kugirango turamire amagara yacu n’ay’abandi. Kuri jye ni uburyo bwo gutekereza abandi. Kwiyemeza kuguma mu rugo, ni ugushyira imbere ubufatanye buri mu muco wacu muri iki gihe, ariko na none ni virusi itwibutsa ko niba dushaka gufasha abandi tugomba kubanza kwiheraho».

Umwanditse Gael Faye arangiza agira inama abafashwe n’icyi cyorezo uko bakirwanya : « Harimo gusoma ibitabo by’ibisigo, ariko akongera ko n’ibitabo bitagatifu bifasha . Avuga ko iki kiza nikirangira isi itazamera uko yari isanzwe, ati : « abantu bazatekereza ku buryo bushya bwo kubaho no kubana n’abandi ».

Mu Butumwa Faye yanyujije kuri Instagram ye tariki 31 Werurwe 2020, avuga ko yagize amahirwe akomeye kuko we atajyanwe mu bitaro nk’abandi bari kumwe mu ikipe yateguye igikorwa cyo kumurika iyi filime.

Avuga ko yari amaze iminsi 15 mu kato kuzuye uburibwe. Ati “Nari maze iminsi 15 ndibwa umubiri wose, umutwe, mfite inkorora cyane cyane nta basha guhumeka neza.”

Yavuze ko ku wa 30 Werurwe ari bwo yongeye guhura n’umuryango we.

Yashimye abaganga bamwitayeho asaba abafana be gukomeza kwiyitaho muri iki gihe Isi ahanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Ku wa 14 Werurwe 2020, Faye yasohoye itangazo avuga ko yasubitse gushyira ku isoko filime ‘Petit Pays’ nk’uko byari biteganyijwe ku wa 28 Werurwe ahubwo ko iki gikorwa kimuriwe ku wa 26 Kanama 2020.

Ati “Bitewe n’ibi bihe turimo, ubuyobozi bwa Jerico, Super8 na Pathe, bubabajwe no kubamenyesha ko itariki yo gushyira ku mugaragaro, Filime ya Eric Barbier “Petit Pays” yigijwe inyuma, aho izajya hanze kuwa 26 Kanama 2020.”

Faye yashimiye abanyamakuru, abafatanyabikorwa, abagenzuzi ba gahunda n’abandi bamufashije.

Ati “Bidatinze, twiteguye kubagezaho iyi filime nziza cyane yakinwe hagendewe ku gitabo cyanditwe na Gael Faye.”

Ku wa 07 Werurwe 2020 nibwo Gaël Faye yamurikiye mu Rwanda bwa mbere filime Petit Pays (Gahugu Gato) mu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.