Print

Gasabo:Bamwe mu bari bafungiwe muri Kasho bafunguwe kubera Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 7 April 2020 Yasuwe: 1830

Barekuwe hashingiwe ku itangazo ry’Ubushinjacyaha Bukuru, rivuga ko mu gihe umubare w’abari muri za kasho ukomeza kwiyongera kandi inkiko zitarimo gukora, abafatiwe ibyaha bito bashobora kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Abafunguwe bose bakekwaho ibyaha bito, ku buryo uwo urukiko rwari guhamya icyaha atari gukatirwa hejuru y’igifungo cy’amezi atandatu.

Hari abarekuwe batanze ihazabu iteganywa n’amategeko, abo ntibazakomeza gukurikiranwa. Harimo n’abazakomeza gukurikiranwa bitewe n’ibyaha baregwa, bakazajya bitaba Umushinjacyaha buri wa Mbere w’icyumweru.

Bamwe mu barekuwe bashimiye Ubushinjacya, bizeza ko bazakurikiza ibyo basabwa kandi bakubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Nyandwi Bertin utuye mu murenge wa Ndera, wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko, yavuze ko yakiriye neza icyemezo cyo kumurekura kandi ibyo yasabwe azabikora.

Ati “Icyaha nari nkurikiranyweho ni icyo gukora impanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu, nasabwe gutanga ihazabu kandi mu gitondo ni yo gahunda nzindukiramo.”

Umwizerwa Chantal ukomoka mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko yashinjwaga kwiba mudasobwa, abo bashinjwaga hamwe bo bakaba bari bararekuwe.

Ati “Ndishimye, byandenze kuko nari narasize umwana. Kuko bangiriye icyizere bakandekura, nzakomeza nkorere hano Kimironko kandi nkomeze no kwitaba Umushinjacyaha uko nabisabwe.”

Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo, Joseph Uwakigeri, avuga ko mu barekuwe harimo abakurikiranyweho ubujura, kurwanira mu tubari, kutumvikana hagati y’abashakanye n’abandi bagiranye ikibazo n’umuntu ariko kubunga bikana bishoboka.

Ati “Kubarekura ntibisobanuye ko ibyaha twari tubakurikiranyeho bihagaritswe, ahubwo twasanze no kubakurikiranira hanze ntacyo bitwaye, ariko uzanyuranya n’amategeko azasubizwa muri kasho.”

Ubushinjacyaha buvuga ko iki gikorwa bugikorana ubushishozi kuko hari abashobora gushyiramo uburiganya bagamije indonke.

Gusa ngo ugaragaweho ko yari afungiwe muri kasho kandi hari ibindi byaha yaherukaga guhamywa n’urukiko cyangwa hakaba hari ibyo yigeze gukekwaho hakabura ibimenyetso, ntiyemerewe kurekurwa muri ibi bihe.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, rigaragaza ko abafungiye muri za kasho bagabanyije mu byiciro bitatu.

Icya mbere ni icy’abakomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro, mu gihe bakurikiranyweho icyaha kibangamiye cyane imibereho y’igihugu, hagatangwa urugero rw’ubwicanyi, ruswa ndetse n’ibyaha bifitanye isano na yo, gusambanya umwana, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’isubiracyaha.

Icyiciro cya kabiri ni abarekurwa bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza, aho bisaba kwisunga ingingo ya 25 y’itegeko nomero 027/2019, ryo kuwa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Naho icyiciro cya gatatu ni abarekurwa bagakurikiranwa badafunzwe, harimo kuba yatanga ingwate, kuba hari icyo yashobora kumvikana n’abo yahemukiye akaba yakwishyura ibyo yangije cyangwa se bakumvikana mu buryo bwo kwishyura.

Uyu mwanzuro uri gushyirwa mu bikorwa mu gihe umubare w’abanduye Coronavirus ukomeje kwiyongera, ubu ugeze ku 104, mu gihe abamaze gukira ari bane ndetse Guverinoma y’u Rwanda ikaba yarongereye igihe cy’ingamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwira ryayo ho iminsi 15.

Ni nyuma y’uko iminsi 14 yari yashyizweho mbere yagombaga kurangirana no ku wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020.