Print

Umwamikazi Elizabeth II ijambo rye kuri Coronavirus bamwe mu Bongereza ntibaryishimiye

Yanditwe na: Martin Munezero 7 April 2020 Yasuwe: 10370

Mu ijambo yatambukije mu buryo bw’amashusho, Umwamikazi Elizabeth yashimiye abaganga n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima, yashimiye kandi abitanga mu buryo bwo gushyigikira abagizweho n’ingaruka z’icyorezo ndetse anakangurira abaturage kuguma mu ngo zabo nk’imwe mu ngamba yagiye ifatwa hirya no hino ku isi.

Nubwo mu Bwongereza Umwamikazi ari umuntu ukomeye, bamwe mu rubyiruko banze kureba no gutega amatwi ubutumwa bwe ku cyorezo cya Coronavirus.

Megan w’imyaka 26 usanzwe ukora akazi ko kwita ku bana, yabwiye RFI ko nubwo yubaha ubutegetsi atari kureba ijambo ry’Umwamikazi. Yagize ati:

Njye natega amatwi abantu baba bihuriye n’abarwayi wenda nka Polisi cyangwa abaganga.

Umunyeshuri mu bijyanye n’ubwubatsi, Ahmed w’imyaka 26 we ngo ntiyigeze areba ijambo ry’Umwamikazi kuko yumvaga ntacyo ryamufasha haba mu by’umuco ndetse no mu by’ubukungu.

Umunyeshuri wimenyereza umwuga w’ubuforomo utashatse ko amazina ye atangazwa, we yavuze ko ntacyo yari kuba areba kuko yibereye ku kibuga biri kuberaho.Yagize ati:Dukeneye ibikorwa bifatika atari imvugo zirema abantu agatima gusa.

Abenshi bavuze ko bakeneye kumva ubuhamya n’inama za Polisi n’inzego z’ubuzima aho kumva ikinamico zuzuye ibinyoma abanyapolitiki baba babakinira kandi icyorezo gikomeje gufata indi ntera mu Bwongereza.

Urubuga Worldometer rugaragaza ko kuri ubu, Ubwongereza bubarura abarwayi ba Coronavirus 42,737 mu gihe 4,934 yabahitanye naho 135 bakize iki cyorezo.


Comments

RDB 8 April 2020

Natwe ntabwo twaryishimiye njyewe na Claire Akamanzi.