Print

Ruhango: Abagizi ba nabi batemye imyaka y’uwarokotse Jenoside indi barayangiza bikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 April 2020 Yasuwe: 10411

Imyaka yangijwe n’aba bagizi ba nabi igizwe n’urutoki aho batemye insina 43, batemagura imyumbati ndetse bangiza Soya.

Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Ruhango,Habarurema Valens,yahaye ikinyamakuru Intyoza dukesha iyi nkuru,yemeje ko amakuru y’ubu bugome bwakorewe Nyiramporamboze Chantal,ari ukuri gusa batarayamenyaho byinshi ariko bari gukurikirana ababikoze ngo batabwe muri yombi.

Ati“ Turacyabikurikirana, ntabwo turamenya neza ibirenze ibyo ngibyo”.

Abajijwe ibyo baba bamaze kugeraho niba ibyabaye haba hari isano bifitanye n’ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda binjiyemo, yagize ati“ Ntabwo turarangiza gukora isesengura ngo dufate umwanzuro, turacyabirimo n’ubu nibyo turimo kureba”.

Nyiramporampoze w’imyaka 31 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, imyaka ye ihinze yari ihinze ku buso bwa m 30/ m 20.

Yasanze abantu bataramenyekana bamutemeye insina 43, imyumbati ndetse na soya byari mu murima we.

Uyu wangirijwe imyaka yahungabanye, biba ngombwa ko afashwa n’abajyanama mu ihungabana.

Ibikorwa by’urugomo nk’iki bivuzwe mu gihe u Rwanda n’Isi byatangiye iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba irimo icyumweru (iminsi 7) k’icyunamo, ibikorwa byatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 7 Mata 2020.

Meya Habarurema yabwiye Intyoza.com ko hari umuturanyi ukekwaho iki gikorwa cy’ubugome bari basanzwe bafitanye amakimbirane. Gusa uyu nawe ngo ni ugukekwa kuko nta gihamya gikomeye mu gihe iperereza ryo rigikomeje. Avuga kandi ko iki aricyo gikorwa cya mbere kigaragaye mu karere kose ka Ruhango.


Comments

13 June 2020

Abobantu rwox nabaroz bashakishwe


Alain Kevin 19 April 2020

uwo bamuhane rwose kuko ibyo ntibikwiye ejo bundi banatema nyiri urutoki


Rukundo olivier 16 April 2020

Abobagizibanabimubashakishemubafatemubahanishamategekokukonanokubababarirakukoninkahobagatemyenyirayomubakumirebatagarurumwiryanekanditwaritumazekwiyumva.natwenidushakabadusererezabashakakuvanguramoko.


kweza 8 April 2020

abagome nkaba ntabwo Imana yakwemera ko basubirana ubutegetsi ubuziraherezo. ahubwo bazangara kimwe n’abafite ibitekerezzo nk’ibyabo


Patapata 8 April 2020

Ariko c abantu nkabo nibo bita abahutu.Mbega ubwoko butagira ubwenge !!!!
Abandi twabaye abanyarwanda naho we aracyafite ubucucu bwo kwangiza ngo yerekane ko ari umuhutu .Niba kuba umuhutu bisaba kugira nabi birakabahama muzapfe gutyo


danny 8 April 2020

ibize nkububugome kweri ubuse koyatemye insina nimyumbati iyowe amubona? sha ntikarashira kok? ariko urabeshya uzafatwa ubiryozwe wankozi yibibiwe