Print

Mu bantu 772 bapimwe mu masaha 24 habonetsemo 5 banduye Coronavirus mu Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 8 April 2020 Yasuwe: 3392

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batanu basanganywe Coronavirus barimo abahuye n’abayanduye n’usanzwe ukorera ingendo hanze y’igihugu.

Abantu bane batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda
Umuntu umwe usanzwe agirira ingendo ahantu hatandukanye
Minisante ivuga ko abagaragaweho Coronavirus bahise bashyirwa mu kato ndetse hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na bo ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Yakomeje iti “Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.’’

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Abanyarwanda n’abandi barwinjiyemo bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14, guhera igihe bagereye mu gihugu mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yarubonetsemo bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020.

Ku wa 1 Mata 2020 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera iminsi 15 ku ngamba zafashwe zo guhangana na Coronavirus zirimo gufunga imipaka no kuguma mu rugo, ingendo zigakorwa gusa n’abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa nko guhaha no kwivuza.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Coronavirus yabonetse bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuva icyo gihe abantu 1 491 785 bamaze kuyandura, 319 064 barayikize mu gihe yahitanye 87 458 ku Isi yose.


Comments

jean 8 April 2020

Minisiteri y’ubuzima irimo gukora akazi neza pe. kandi natwe Abanyarwanda dukomeze ingamba twashyiriwe
n’iyo minisite: gukaraba amazina meza n’isaba ,twirinda guhana ibiganza ,no kwikora mumaso,Ku izuru ,Ku munwa n’ahandi utabanje gukaraba.turashimira nanone police y’igihugu ifite akazi katoroshye muri iyi munsi tuhanganye niki tworezo cya covid- 19. Nkaba nsaba Abanyarwanda twese gukomeza kuguma mungo.