Print

Covid 19:Perezida Museveni yateye pompaje 30 mu rwego rwo gushishikariza abantu gokorera siporo mu rugo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 April 2020 Yasuwe: 4141

Ibi perezida Museveni yabikoze mu rwego rwo gukangurira abaturage gukorera siporo iwabo mu rugo aho kujya hanze bakaba bakwandura cyangwa bagakwirakwiza Coronavirus.

Perezida wa Uganda Museveni wari wakuyemo inkweto,yagaragaye ari kwiruka byoroheje,yishyushya ndetse ari mu cyumba cy’aho akorera.

Siporo ya mbere yakoze n’ukwishyushya hanyuma ahita akora pompaje 21 icyarimwe gusa ku nshuro ya kabiri ntibyamworoheye kuko yateye 9 ahita ananirwa.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru nibwo perezida Museveni yahagaritse siporo rusange mu rwego rwo kwirinda ko haba kwanduzaya Coronavirus nyuma yo kubona amashusho y’abantu benshi bari mu bikundi bari gukora siporo rusange mu mujyi wa Kampala kandi perezida yarategetse ibihe bidasanzwe.

Iyi si inshuro ya mbere perezida Museveni agaragaje ko yitaye ku buzima bwe cyane akora siporo kuko mu mwaka ushize yatangaje ko yatakaje ibiro 30 kubera gukora siporo nyinshi.

Muri Mutarama uyu mwaka,perezida Museveni w’imyaka 75 yakoze urugendo rw’ibirometero 200 mu rwego rwo kwibuka inzira ikomeye we n’abasirikare bagenzi be banyuzemo kugira ngo bafate ubutegetsi mu mwaka wa 1986.

Kugeza ubu,Uganda ifite abantu 53 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma y’aho muri Uganda habonekeye umuntu wa mbere wanduye iyi ndwara tariki 20/03/2020,perezida Museveni yahise atangira gushyiraho ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Kuwa 31 Werurwe 2020,Perezida Museveni yavuze ko hafashwe ingamba zidasanzwe zo kurwanya ikwirakwira ry’iyi ndwara mu gihe cy’iminsi 14 aho guhera saa sita z’iri joro z’uwo munsi ingendo z’abantu mu gihugu hose zibujijwe.

Yavuze ko uyu mwanzuro ufashwe utunguranye kugira ngo bibuze abantu guhita bakora ingendo bava mu mijyi bajya mu cyaro aho bashobora gushyira iyo ndwara abantu baho.

Museveni yavuze ko guhura kw’abantu barenze batanu bitemewe, kereka abari gushyingura.

Yavuze ko guhera hashyizweho umukwabu uzajya utangira saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo, abantu bose bakaguma mu ngo zabo uretse abatwara imizigo.

Yatangaje ko kuva tariki 01/04/2020 inzu zose z’ubucuruzi zifunga uretse gusa izicuruza ibiribwa, imiti, n’ibikenerwa by’amatungo.

Aha yagize ati: "Ibi bigomba kubahirizwa mutazagira ngo ni wa munsi wo kubeshya."

Yavuze ko abakozi bose ba leta baguma mu ngo zabo kereka gusa abasirikare, abapolisi, abaganga n’abandi bazatangazwa na minisitiri w’intebe.

Museveni yavuze ko umuntu uzafatwa akoranya abantu benshi azakurikiranwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha cyo kwica, kuko bazamufata nk’ushaka gukwiza iyi virus.



Comments

9 April 2020

Kagame ntiyazitera tu!!!


Eric N 9 April 2020

Hhhhh, uyu musaza kweli, ubu c yatera ne2 ra ? Ariko we afite aga stock ka nouritures(meals) wenda.