Print

Twizihize Pasika buri munsi-Rev.Nibintije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 April 2020 Yasuwe: 446

Nshuti Ya Nemi

Soma: Luka 24

Inkuru ya Pasika ni ubutumwa bw’ ikizere nubwo benshi mu bantu bizihiza icyo kiruhuko naza Chocolats n’ amagi kubera ko batazi neza impamvu nyayo yayo.

Ubutumwa bwiza nubw ’ agaciro, amakuru yuko Yesu yasabye abamukurikiye kugenda bagahindura abantu ( Mat 28:29).

Yesu yari yiteze ko buri umwe muri twe azaba yiteguye gusubiza ibibazo by’ abafite amatsiko ku kizere dufite.( 1 Peter 3:15).

Ubukristo burihariye. Ayandi mayobokamana n’ imyizerere bafite Philosophie bakurikiza.

Mu buzima busanzwe nabwo umuntu akurikiza amabwiriza y’ abayobozi, agakurikiza amategeko asabwa na Leta cyangwa ibintu byinshi bisabwa.

Ubuzima bwa Gikristo nabwo burimo imirimo myiza yo gufashanya igiye inyuranye nk’ iyo urimo muri aka kanya cyangwa iyo uri gusabwa, muri ibi bihe bigoye, kubaha amategeko y’ Imana no gutanga icya cumi.

Nubwo iyo mirimo ari igisubizo cyo gukorera Imana kuruta uburyo twagera mu ijuru,
niyo mpamvu mu gukorera Imana ari ukuyikorera bivuye ku mutima kandi ugakora iyo mirimo uzi uwo uri kuyikorera ndetse n’ igihembo uzahabwa.

Iyo tubikoze muri iyo nzira bituma dushyira icyizere cyacu kuri Yesu Umwami wacu aho kugishyira k’ umuntu turi gukora iyo mirimo y’ ubufasha.

Muri uko gushyira icyizere kuri Christo bigomba kwaguka maze tukabona ikindi kintu abantu benshi batabona cyo kumenya ko Yesu nk’ inzira imwe ijya ku Mana.

Impamvu y’ ibanze yatumye Yesu aza ku isi kwari gupfira umwana w’ umuntu.

Ese Yagumye mu mva?

Oya kuko buri wese yari kwikorera ibyaha bye(ideni) ariko Yesu yatsinze urupfu bivuze ko abamukurikiye nabo nabishobora, abamwizera bose bakuweho igihano cy’ urupfu ndetse banatumiwe n’ Imana kubana nayo bihoraho.

Ni iki uri gukoresha Ubu butumwa bwiza bw’ urukundo rw’ Imana?

“ Ni mugende ( umurimo) ndetse mushake abigishwa, ntabwo bivuga kuba mu gice kindi cy’ ubundi buzima buri mwizera tugomba gusangira Yesu turi mu rugo; ku kazi kubagafite, mu nshuti ndetse no mubikorwa tuba twatumiwemo by’ urukundo.

Mu yandi magambo turi abo kwizihiza Pasika buri mwanya, buri munsi.

Imana ibahe umugisha..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)


Comments

Niyigena salima 11 April 2020

Imana ibahe umugisha kubwo kutwibitsa kuri pasika,Yesu yarabajwe kubwacu imibyimba ye niyo akoresha adukizaamaraaso niyo adukoza ibyaha,nukuri twe gukerensa ako gakiza ahubwo dufatane tuzamurane murubyose.Turabakumda nemi TV Be blessed.