Print

Abandi barwayi 11 ba Coronavirus mu Rwanda bakize barasezererwa mu bitaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 April 2020 Yasuwe: 3103

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2020,nibwo abandi bantu 11 bari bamaze igihe barwaye Coronavirus basezererwa mu bitaro,bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo uzamuka cyane ugera ku bantu 18.

Ibi Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yabitangarije mu kiganiro yari yatumiwemo kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu,cyagarukaga ku ishusho ya COVID-19 mu Rwanda n’uburyo ingamba zafashwe zishyirwa mu bikorwa. Yari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston,n’ Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera

Yagize ati “Mu bantu bose tumaze gusuzuma, abantu 118 bagaragayeho ubu burwayi kugeza uyu munsi wa none. Muri bo twasezereye barindwi ku cyumweru gishize, ndetse uyu munsi wa none turateganya gusezerera abantu 11, nibaza ko ubu muri aya masaha ababishinzwe barimo kubikora.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko kugeza ubu bamaze gupima abantu ibihumbi 8. Aho habonetse abarwaye 118. Hakaba hamaze gusezererwa abantu 18 bakize.

Kuwa 05 Mata 2020,nibwo abantu bane ba mbere mu bagaragayeho koronavirusi mu Rwanda basezerewe nyuma y’aho abaganga bemeje ko bakize iki cyorezo.
Batatu mu basezerewe bari Abanyarwanda naho umwe akomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Aba bavuze ko mu minsi isaga 20 bamaze bitabwaho n’abaganga mu kigo cya Kanyinya gifashirizwamo abarwayi ba koronavirusi, ngo icyizere cyo gukira cyakomeje kwiyongera, byumwihariko ku Umurundi NAHIMANA Fabrice wasezerewe kuko ngo yeretswe urukundo na buri wese mu bamwitagaho.

Umuyobozi w’ikigo cya Kanyinya gifashirizwamo abanduye icyorezo cya koronavirusi, Capt. Dr. NAHAYO Ernest, yavuze ko n’abandi bazagenda basezererwa buhoro buhoro birangira no mu ntangiriro z’iki cyumweru hasezerewe abandi 3.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr. Sabin NSANZIMANA we yavuze ko kuba mu Rwanda hari abarwayi barimo gukira icyorezo cya koronavirusi ari ikimenyetso kigaragaza ko aribwo urugamba rwo guhangana n’iki cyorezo rugitangira.

Nyuma yo gusezerera abantu 18, u Rwanda rusigaranye abarwayi 100 mu bigo bibiri birimo kubitaho, kandi bose bameze neza.

Minisitiri Ngamije yavuze ko kugeza uyu munsi wa none u Rwanda rufite amahirwe,kuko nta muntu wasanganwe Coronavirus wari wajya aho tuvurira indembe nubwo hateganyijwe.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yavuze ko abantu batigaragaza bafite ibimenyetso bya koronavirusi baba bakoze icyaha bahanirwa n’amategeko.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Abanyarwanda n’abandi barwinjiyemo bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14, guhera igihe bagereye mu gihugu mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yarubonetsemo bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.