Print

Mu Bushinwa hashyizweho urutonde rw’inyamaswa zigomba kuribwa kubera Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 11 April 2020 Yasuwe: 4055

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko inyamanswa zirimo uducurama, ibisamujyonjyo n’indi bita civette mu Gifaransa zitemerewe kongera kuribwa.

Leta y’u Bushinwa yari iherutse guhagarika icuruzwa ry’inyamanswa zose z’ishyamba zaribwaga.

Minisiteri y’Ubuhinzi muri iki gihugu yavuze ko inyongeramirire z’ibikomoka ku nyamaswa nk’ingurube, inka, inkoko, intama ndetse n’izindi zo mu ishyamba zisanzwe ziribwa nk’impongo, intama izwi ku izina rya ‘alpaga’ mu Gifaransa n’imbuni (autruche) byo bizakomeza kuribwa.

Inyamanswa ebyiri zifitanye isano n’umuhari nk’iyitwa [ratons laveurs na visons] zizakomeza zororwe ariko zo ntiziribwe.

Imbwa na zo ntiziri ku rutonde rw’inyamanswa zemerewe kuribwa mu Bushin.

uyu mushinga w’itegeko niwemerwa, u Bushinwa buzaba bubaye igihugu cya mbere ku isi gihagaritse iribwa ry’imbwa, bifatwa nk’igitego ku baharanira uburenganzira bw’inyamanswa.

N’ubwo uyu mushinga w’itegeko utaremezwa burundu, abaturage mu Bushinwa bemerewe kuwutangaho ibitekerezo kugeza ku itariki ya 8 Gicurasi 2020.

Imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko niwemezwa bizaba intangiriro nziza mu rugendo rwo kurengera inyamanswa mu Bushinwa kuko nk’imbwa n’injangwe zitazongera kuribwa.

Abasesenguzi bavuga ko n’ubwo hari inyamanswa zizaba zibujijwe ku mafunguro y’abantu, ubucuruzi bwa zo bushobora kuzakomeza gukorwa binyuranye n’amategeko.

Umwaduko w’icyorezo cya Coronavirus wahujwe n’inyamanswa zacururizwaga mu isoko rya Huwan mu Bushinwa, ariko nta bushakashatsi bwimbitse bwabyemeje.

Abahanga mu buzima bw’inyamanswa bavuga ko iyo ziri ahantu hegeranye n’abantu kandi zititabwabo neza buri gihe, byongera ibyago byo gukwirakwiza mu bantu ibyorezo bikomoka kuri virus ziba zizirimo.