Print

Bangladesh: Uwahamwe n’icyaha cyo kwica perezida waharaniye ubwigenge yishwe amanitswe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 April 2020 Yasuwe: 2517

Uwahoze ari umusirikare wahamwe no kwica mu 1975 uwaharaniye ubwigenge bwa Bangladesh, yishwe.

Abdul Majed yishwe amanitswe mu murwa mukuru Dhaka nyuma yaho gusaba imbabazi kwe kuri perezida guteshejwe agaciro muri iki cyumweru.

Yatawe muri yombi ku wa kabiri nyuma yo kumara imyaka 25 yihishahisha kubera kwica Sheikh Mujibur Rahman waharaniye ubwigenge bwa Bangladesh.

Rahman se wa Sheikh Hasina, Minisitiri w’intebe wa Bangladesh uriho muri iki gihe - yishwe mu ihirikwa ku butegetsi ryakozwe n’igisirikare mu mwaka wa 1975, ari kumwe na benshi mu bo mu muryango we.

Urupfu rwe rwabaye hashize imyaka ine Bangladesh ibonye ubwigenge kuri Pakistan yayikolonizaga.

Majed yakomeje kuba mu gihugu nyuma y’iyo ’coup d’état’, ariko byemezwa ko yahungiye mu Buhinde mu mwaka wa 1996 ubwo Madamu Hasina yatorerwaga kuba Minisitiri w’intebe.

Leta ye yasheshe itegeko ririnda abishe se kugira ngo ntibakurikiranwe mu nkiko, nuko mu mwaka wa 1998 Majed n’abandi basirikare babarirwa mu icumi bakatirwa igihano cy’urupfu.

Mu mwaka wa 2009, urukiko rw’ikirenga rwashimangiye uwo mwanzuro w’urukiko ndetse batanu muri abo bahamwe no kumwica baza kwicwa nyuma yaho gato.

Majed yatawe muri yombi nyuma yaho mu kwezi gushize kwa gatatu asubiye muri Bangladesh.

Urukiko rukuru rwo muri Bangladesh rwaherukaga kuvugwa mu binyamakuru ubwo rwategekaga ko ijambo "isugi" ryari riri ku rupapuro rwuzuzwa risimbuzwa "umugore utarashyingiwe".

Ibi byakozwe nyuma y’aho imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore,yari imaze igihe ivuga ko iryo jambo "ubusugi" ritera ipfunwe bamwe, bityo abakobwa bo muri Bangladesh badakwiriye gusabwa icyemezo cy’uko ko ari amasugi bagiye gushyingirwa.

Urukiko ariko rwategetse ko abageni babanza kuzajya bavuga niba bataratandukanye n’abandi mbere cyangwa se ari abapfakazi.

Amategeko yo gushyingirwa muri iki gihugu cyiganjemo abayisilamu bivugwa ko abangamiye cyane uburenganzira bw’abagore kandi arimo ivangura.

Abakobwa benshi muri iki gihugu bashyingirwa n’imiryango yabo bitavuye ku bushake bwabo kandi bakiri bato cyane.

Urukiko rwategetse ko ijambo "kumari" risobanuye "ubusugi" rivanwa ku rupapuro rw’abagiye gushyingirwa.

Abanyamategeko batanze ikirego mu 2014 bavuga ko urupapuro rw’abagiye gushyingirwa ruriho ibintu bitesha agaciro kandi byambura ubuzima bwite abagore.

Ku cyumweru, urukiko rwategetse ko iryo jambo risimbuzwa "obibahita" risobanuye "umugore utarashyingiwe".

Mohammad Ali Akbar, umwanditsi w’ubushyingirwe mu murwa mukuru Dhaka, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko inshuro nyinshi yabajijwe n’abageni impamvu abagore babazwa kuba isugi ariko abagabo ntibabibazwe.

Bwana Ali Akbar ati: "Nizeye ko iki kibazo ntazongera kukibazwa ukundi".