Print

Inkuru nziza yerekeye urupfu-Rev.Nibintije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 April 2020 Yasuwe: 976

Nshuti ya NEMI

Soma:1abakorinto:15:50-58

Ijambo ry’Imana ritwigisha ko urupfu ari intangiriro yo kubaho gushya kw’abizera .
Uwiteka yaduteguriye urugo ruhoraho aho abubashye izina rye bazishimira iteka.

Itegeko ryo kwinjira rirasanzwe:Kwizera ko Yesu Kristo yapfuye ku bw’ibyaha byawe no kwakira imbabazi ze.

Abantu bamwe babona ibi bisabwa ngo wemererwe nk’urwango.Kwimanika ku bizera bonyine.ikimenyetso kiri mu mwanya mu ijuru gisa nk’igipimo kuri bo.

Imana yashyizeho iyo nyirantarengwa kubera impamvu. Gusubira mu busitani bwa edeni hashyizweho itegeko ryo kurinda ibiremwa bye.Ntimuzasuzugure ,igihano cyo kwica iryo tegeko ni urupfu.

Nibyo rwose twese twangiza itegeko kubera ko twuzuye uburemwa muntu.Kugira ngo ikize abantu ingaruka z’imirimo yabo mibi,Imana yohereje Umwana we Yesu Kristo ngo yikorere ibyaha byacu ndetse anapfe mu mwanya wacu.

Umucunguzi wacu yujuje itegeko igihe yafataga ibihano byacu .
Inkuru nziza nuko atagumye mu gituro,Kristo yarazutse nyuma y’iminsi 3 ni umutsinzi.

Imana idusezeranya mu ijambo ryayo ko abazakira Yesu nk’umucunguzi wabo bazasangira no kuzuka kwe.

Iyo uwizera apfuye umuryango w’ijuru urakinguka ndetse uwizera agira intsinzi hejuru y’urupfu nkuko Yesu yabigenje.

Ibi bivuze ko iyo tuvuye mu isi ntago tuburira mu mwuka dukomeza gukorera Imana no mu ijuru.

Urupfu si ryo herezo ni wo mwanya dufata intsinzi yacu ya nyuma hejuru y’umutware w’iy’isi satani tukinjira mu bwiza bw’Imana iteka.

Imana ibahe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International(NEMI)
[email protected]
+14123265034 whatsap


Comments

Niyigena salima 13 April 2020

Murakoze cyane kurubwo butumwa bwiza mutugejejeho,nukuri Yesu niwe kwera no gukitanuka abanduye imutima ntibazayinyuramo,birakwiriye ko twiyeza tugashaka ubwami bwimana no gukiraanuka kwayo ibindi tuzabyongererwaa,amen


hitimana 13 April 2020

Urakoze Pastor.Ariko tuge twibuka ko nubwo Yesu yadupfiriye kugirango tuzabone ubuzima bw’iteka muli paradizo,buzahabwa gusa "abantu bihana".Bizagenda gute?Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,abapfuye bumvira Imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.Bible yerekana neza ko abantu batumvira Imana,kimwe n’abibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana bakiriho,ntabwo bazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,dushake Imana cyane,twe kwibera mu gushaka ibyisi gusa.