Print

Umunyamakuru yatawe muri Yombi akekwaho kubeshya yitwaje Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 13 April 2020 Yasuwe: 3589

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB buvuga ko uwo munyamakuru yafashwe yahuje abaturage abizeza kubaha buri muntu amafaranga ibihumbi makumyabiri (20000frw) maze akabafata amajwi n’amashusho babeshya ko babonye inkunga y’ibiryo byatanzwe n’umuterankunga uba mu mahanga agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite.

RIB ivuga ko “Ibi yakoze bigize icyaha cy’uburiganya gihanwa n’amategeko mu Rwanda kandi binanyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwiza cy’icyorezo cya Coronavirus. Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.”

Uyu atawe muri yombi nyuma y’iminsi na none hatawe muri yombi itsinda ry’abantu biyise “Abahujumutima” barimo abanyamakuru babiri bafashwe bahuruje abaturage ngo babahe ibyo kurya byo kubafasha nta buyobozi bw’ibanze bwabimenyeshejwe ndetse hatitawe no ku mabwiriza yo kwirinda kwandura icyorezo cya Coronavirus.

RIB yibutsa abaturarwanda ko amabwiriza yatanzwe mu rwego rwo kurinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus agomba kubahirizwa na buri wese kandi ko itazihanganira uwo ariwe wese uzashyira abaturage mu kaga anyuranya n’ayo mabwiriza.