Print

Uganda:Umusirikare agiye kuzajya arebesha ijisho rimwe nyuma yo kumenwa irindi kubera kurwanya Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 13 April 2020 Yasuwe: 3986

Uyu musirikare yahuye naka kaga kuri uyu wa 11 Mata 2020, mu Karere ka Amuru mu isoko ryitwa Bibia mu masaha y’umugoroba, Pte Alex Niwanyine ubarizwa muri Batayo ya 71 warindaga Komiseri w’aka karere yari mu isoko bari kugenzura uko ingamba zo kurwanya COVID-19 iterwa na Coronavirus ziri gushyirwa mu bikorwa maze abaza umuturage impamvu atari gutaha nuko uyu muturage witwa Stephen Olibia asumira uyu umusirikare amukubita ikofe mu jisho ageze kwa muganga yemeza ko ijisho ari ukurikuramo kubera ko ryangiritse cyane.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru New Vision cyandikirwa muri Uganda.

Yagize ati “Nibyo, Pte Alex Niwanyine ubarizwa muri Batayo ya 71 yatakaje ijisho ubwo yakubitirwaga muri Bibia asaba abantu gukurikiza amabwiriza yo gukumira Covid-19.”

Gen. Karemire yavuze ko uyu muturage Stephen Olibia yamaze gutabwa muri yombi, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi muri Amuru ndetse akaba agomba gukanirwa urumukwiye kuko kurwanya inzego z’umutekano ari icyaha gihanwa n’amategeko ya Uganda.

Muri Uganda, abaturage bakomeje kurangwa n’urugomo muri iki gihe cyo guhangana na Covid-19. Bakunze gukora ibikorwa bigayitse birimo gutera amabuye abo mu nzego z’umutekano barimo ingabo, abapolisi ndetse na LDU (Local Defense Unit), icyakora n’izi nzego z’umutekano iyo zihuye n’umuturage zimukubita kiboko ku kibuno.

Gen. Karemire akomeza avuga ko abaturage bakomeje gukorera urugomo inzego z’umutekano kandi nyamara baba basabwa kuguma murugo cyane ko ibintu byose bifunze keretse ahacururizwa ibyo kurya ndetse n’imiti, aboneraho umwanya wo gusaba abaturage kwitwararika bagakurikiza amabwiriza bahabwa.

Ati: “Twakomeje kwakira amakuru y’abatera amabuye inzego z’umutekano ziri ku burinzi mu turere twa Kabale, Rukiga, Isingiro mu burengerazuba bwa Uganda, Moroto ndetse no mu duce nka Busia. Ntabwo tuzihanganira uru rugomo rukorerwa abo mu nzego z’umutekano bari mu kazi kabo, uzafatwa azahabwa ibihano bikomeye.”

Mu mihanda ya Uganda hakunze kugaragara ubushyamirane hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano nkuko bikunze kugaragarira mu mashusho akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.