Print

Aaron Ramsey yatangaje ikintu gikomeye gifasha Cristiano Ronaldo gukomeza kuba umukinnyi wa mbere ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 April 2020 Yasuwe: 4477

Mu kiganiro Ramsey yagiranye n’abafana be kuri Instagram,yavuze ko uyu munya Portugal ari umwe mu bakinnyi bez kurusha abandi ku isi kubera ukuntu akunda imyitozo ndetse n’umutima wo gutsinda ahorana.

Ramsey yagize ati “N’umukinnyi wihariye.niwe wa mbere ugera muri Gym.Ibintu byose aba ashaka kuba uwa mbere.

N’umutsinzi aba ashaka gutsinda buri mukino n’uw’agakipe gato,yarangiza agahita ajya kwitoza gutera imipira y’imiterekano no gutera amashoti akomeye.

Ntabwo nabona uko mbabwira ukuntu ari umukinnyi w’igitangaza.N’umwe mu bakinnyi b’abahanga cyane isi yagize.”

Mu cyumweru gishize,Cristiano Ronaldo yagaragaye ari muri stade ya Madeira ari gukoreramo imyitozo mu ibanga mu gihe abandi bakinnyi bari mu ngo zabo nkuko biteganwa n’amategeko.

Bamwe mu bayobozi ba Guverinoma ya Portugal barakariye uyu mukinnyi kubera ko yishe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus muri iki gihugu.

Ushinzwe ubuzima mu gace ka Madeira witwa Pedro Ramos yagize ati “Cristiano Ronaldo nta burenganzira bwo kwitoza afite.Afite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi baturage bose.Agomba kubahiriza amategeko nk’abandi bose.”

Amafoto ya Cristiano ari kwitoreza muri stade ya Madeira yatumye abategetsi b’iki gihugu barakara cyane ndetse biteza umwuka mubi.

Bwana Ramos yavuze ko ’Cristiano Ronaldo atigeze yica amategeko ya Coronavirus ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.

Yagize ati “Abantu bose bava mu nzu bakabikora gusa bagomba kwirinda kwegerana ndetse bakiha intera hagati yabo igihe bari gukora imyitozo. ’Cristiano Ronaldo yakoze ibyo twabonye.



Ukuntu Ronaldo akunda imyitozo byakoze ku mutima Ramsey


Comments

Steven 15 April 2020

Christiano turakwemera uruwambere kwisi