Print

Kenya: Abantu basaga 100 barimo n’Umudepite bafunzwe bazira kwica gahunda ya Guma mu rugo bajya mu tubari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 April 2020 Yasuwe: 572

Aba bafashwe bose bagomba gushyirwa mu kato bazamaramo iminsi 14 nyuma bakagezwa mu nkiko baregwa kurenga ku mabwiriza abuza abantu kwegerana no guteranira hamwe.

Muri abo bafashwe harimo umudepite wa Nairobi, umucamanza ndetse n’abapolisi benshi, bashinjwa ko bariho banywera mu tubari ahantu hatandukanye muri uwo mujyi.

Muri Kenya, coronavirus imaze kwica abantu icyenda naho abagera kuri 208 barayanduye.

Polisi ya Kenya yakoze umukwabu mu tubari mu mujyi wa Nairobi twari dufunguye mu masaha y’umukwabu, muri weekend ya pasika yageze ejo kuwa mbere ubwa nawo wari umunsi w’ikiruhuko.

Minisitiri w’ubuzima muri Kenya ejo kuwa mbere yatangaje ko leta itazadohora vuba aha ingamba zo kurwanya iki cyorezo.

Mu ngamba zafashwe harimo umukwabu utegeka abantu bose kuba bari mu ngo zabo saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.

Harimo kandi ko abantu bose basohotse mu ngo zabo bambara udukoresho tuzwi nka ’mask’.

Intara zimwe zirimo Nairobi, Kwale, Kilifi na Mombasa zifatwa nk’ahiganje ubwandu, nta muntu wemerewe kuzinjiramo cyangwa kuzisohokamo.

Abantu kandi babujijwe guhurira ahantu hose ari benshi.

Leta ubu yategetse ko abantu bose bapfuye bazize coronavirus bagomba gushyingurwa mu masaha 24 kandi bihagarikiwe n’abashinzwe ubuzima.

Bibaye nyuma yo kwinuba kw’abaturage kuko umwe mu bishwe na Covid-19 muri weekend yashyinguwe huti huti ndetse n’abo mu muryango we bakabuzwa kugera aho yariho ashyingurwa.

Inkuru ya BBC