Print

Paul Pogba yahishuye ikipe yakuze afana itari Manchester United akinira n’impamvu yivumbuye kuri Sir Alex Ferguson

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2020 Yasuwe: 1945

Uyu mukinnyi umaze igihe mu mvune yatangarije ikinyamakuru cyibanda ku makuru ya Manchester United ko yakuze akunda Arsenal we na bamwe mu bavandimwe be kubera ko yarimo abafaransa benshi.

Yagize ati “Ndavugisha ukuri.Mu ntangiriro nari umufana wa Arsenal kubera abakinnyi b’Abafaransa bayikinagamo.Njye n’umuvandimwe wanjye twarayifanaga ariko undi muvandimwe wacu we yafanaga Manchester United.Nta kintu kintu navuga kuko nakundaga cyane Henry,kubera we nafanaga Arsenal.Nyuma naje guhindura nsanga umuvandimwe wanjye.Naretse Arsenal mfana United.”

Pogba yakuze mu ikipe ya Arsenal huzuyemo Abafaransa barimo abari bakomeye nka Emmanuel Petit, Robert Pires, Patrick Viera,Thierry Henry.

Pogba kandi yavuze impamvu yatumye ava muri Manchester United mu mwaka wa 2012 akerekeza muri Juventus ati “Wari umwanzuro ugoye kuri njye no ku mutoza wanjye ndetse n’ibijyanye n’amasezerano.Ntabwo byari ibijyanye n’amasezerano ahubwo n’icyizere nari mfitiwe na Alex Ferguson.

Pogba yavuze ko impamvu ikomeye yatumye ava muri Manchester United ari ukuntu Alex Ferguson yanze kumukinisha ku mukino wa Blackburn nyuma yo kumushyira muri 18 yarangiza akamwima umwanya wo gukina kandi abakinnyi bo hagati bose bari bavunitse.

Pogba yavuze ko uyu mutoza wabaye umunyabigwi ku isi yose yamusabye kwishyushya undi amara umwanya abikora gusa ngo byarangiye adahawe amahirwe yo kujya mu kibuga biramubabaza cyane bituma yiyemeza kugenda.

Pogba yavuze ko uwo mukino batsinzwe,Ferguson yabanje mu kibuga hagati Rafael na Park Ji-sung we aramwirengagiza ndetse amwima n’amahirwe yo gusimbura ariyo mpamvu yahisemo kujya gushakira umwanya ahandi ndetse biza kumuhira kuko yageze muri Juventus akitwara neza.