Print

Kicukiro:Umwana w’imyaka 6 wari waribwe yabonetse

Yanditwe na: Martin Munezero 15 April 2020 Yasuwe: 3278

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko uyu Twizeyimana wafatanywe uriya mwana ari nawe se nk’uko abivuga, akaba yaramubyaranye na Niyigena Immaculée ari nawe yibye uwo mwana.

Bariya bantu bombi babyaranye uriya mwana mu buryo butemewe n’amategeko kuko Twizeyimana asanganywe undi mugore wemewe n’amategeko, tariki ya 13 Mata ku mugoroba yaje mu rugo kwa Niyigena nk’uje gusura umwana amuha amafaranga ngo ajye kugura bombo naho yari yacuze umugambi na Umuhoza Cyuzuzo Ange ahita atwara umwana.

CIP Umutesi akomeza avuga ko kuva umwana yajya kugura bombo ntiyongeye kugaruka ndetse na Se yahise ataha. Umugore akomeje kubura umwana abibwira Twizeyimana nawe amwemerera ko yamujyanye yamugejeje iwe.

Niyigena akimara kumva ko Twizeyimana ariwe wajyanye umwana kandi akaba yanze kumugarura anamubwira ko atazamumuha nibwo yahamagaye Polisi kugira ngo imufashe kubona umwana we. Abapolisi bahise batangira igikorwa cyo gufata Twizeyimana ahita afatwa muri iryo joro yamburwa umwana.

Twizeyimana yafatiwe mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ari naho asanzwe atuye ahita ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperere kuri icyo cyaha. Ni mugihe hakirimo gushashakishwa Umuhoza Cyuzuzo Ange wafatanyije na Twizeyimana gutwara uwo mwana.

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana Ingingo ya 31 ivuga ko Umuntu wambura umwana ababyeyi be, abishingizi be bemewe n’amategeko cyangwa abo asanzwe abana na bo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).


Comments

Frank 18 April 2020

Hanyuma se banyamakuru, umubyeyi yiba umwana we ate?
Ntimukabogame. Uko mwabashije kumenya uwatwariwe umwana,n’uwamujyanye mwari mumuzi n’aho atuye muhazi. Mwananiwe kujyayo ngo mumubaze impamvu yatwaye umwana we amutesheje nyina?
Icyo kwiganwa ubushishozi aha, wasanga yanabeshywaga uwo mwana atari uwe.
Hanyuma se RIB yagiye kumufunga,abaye ari n’uwe,murizera ko atashye abo bantu bazongera guhuza? Ingaruka z’ibi ziri ku mwana kuruta kuba kuri nyina. RIB ntabwo muri urukiko ariko mpamya ko ari mwe ba mbere mugezwaho ibi bibazo.
Nakwisabira leta gushyiraho itsinda ry’ababyeyi bakora muri RIB rifite inshingano yo kwita by’umwihariko ku bibazo by’umuryango. Muzi uburyo mukoresha mugakuramo abantu amakuru kandi ntawe uhutajwe. Umunsi 1 urahagije ngo mube mubonye icyerecyezo muha abantu babagannye kubera ubwumvikane bucye


Frank 18 April 2020

Ibyaha dufite muri iki gihugu ni byinshi.
Murebe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi hirya no hino bibasiwe,ndahamya ko ari abo gutabarwa byihuse,izo mbaraga mukoresha zakabaye ariho zerekezwa. Naho ku bwanjye icyo mwita icyaha si ko kiri n’ubwo ijwi ryanjye ritahabwa agaciro.
Ikosa bombi bararikoze,nimuhana muzabahanire ubusambanyi kuko ari umugabo yaciye inyuma umugore we,n’uwo mukobwa yasambanye n’umugabo w’abandi.
Ni gute umuntu yiba umwana we? Uru ni urubanza rwakabereye mu muryango. Aba bantu kugeza ubwo umugabo ufata umwanzuro umeze utyo,hari ibintu bibiri.
1. Yemereye umugore mu rugo ko yabyaye kandi ajya asura umwana akanatanga indezo. Umugore yasanze byaya umutungo w’urugo kandi binashoboka ko bakiryamana, asanga bizamusenyera. Ntituzi umwanzuro byafashweho

2. Nyamukobwa ashobora kuba yarafashe umwana akamugira iturufu yo kuzengereza umugabo. Yari agize amahirwe amwemera ananamushaka,akamumwima?

Twese twambaye umubiri nta n’utabikora, ariko ubusambanyi bw’abakobwa b’abanyarwandakazi buri hanze aha buteye inkeke,niyo mpamvu n’Imana yarakaye.
RIB mwitegure corona nirangira abazirukana ababakwamiyeho banatwite noneho sinzi abo bo aho muzabashyira.