Print

Kuki Donald Trump ashaka gucukura iby’agaciro ku kwezi?

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2020 Yasuwe: 2731

Mu minsi ishize, yasinye itegeko rivuga ko America ifite uburenganzira bwo gushakisha no gukoresha umutungo kamere uri mu isanzure.

Iri tegeko rivuga kandi ko America itabona isanzure nk’ahantu hari imitungo kamere ihuriweho bityo idakeneye uruhushya mpuzamahanga ngo ijye kuyishakayo.

Ariko se ni kuko Amerika ishaka kuvana umutungo kamere mu isanzure? Inyungu ni izihe?

BBC Newsbeat yavuganye n’inzobere kuri iyi ngingo.

’Kwagurira ubuzima no kure y’isi’

Sarah Cruddas umunyamakuru ku by’isanzure, avuga ko gushakisha umutungo kamere ku kwezi bizafasha abantu kugera kure mu isanzure, n’ahantu ko kuri Mars.

Sarah avuga ko ukwezi gushobora kuba "sitasiyo ya petrol" ihuza imibumbe kuko gufite imitungo kamere nka hydrogen na oxygen ikenerwa mu guhagurutsa ibyogajuru.

Kugira ’sitasiyo ya petrol’ mu isanzure bivuze ko ibyogajuru bishobora kugera kure cyane mu isanzure bitagize impungenge zo kubura ibitoro.

Sarah ati: "Ntidukwiye kuba duhagurukana ibintu byose mu gihe tugiye mu isanzure".

Gushakisha no kugera kure cyane mu isanzure ni ingenzi cyane kuko isanzure rifite imitungo kamere myinshi ishobora gukoreshwa mu nyungu z’umubumbe wacu.

Profeseri Benjamin Sovacool avuga ko isi iri kugana mu gukoresha ingufu zivugururwa (renewable energy) kubera ihindagurika ry’ikirere.

Benjamin ati: "Ubu turi kumara umutungo kamere dufite".

Benjamin ni umwarimu w’iby’ingufu muri Kaminuza ya Sussex

Avuga ko gushakira umutungo kamere mu isanzure bishobora gufasha gukora ibintu nk’imodoka zitanywa ibitoro, bikaba byiza ku bidukikije mu gihe kirekire kizaza.

Ati: "Amabuye y’agaciro nka lithium na cobalt - akenewe ngo zikorwe - aboneka cyane cyane mu Bushinwa, Uburusiya cyangwa Congo. Kandi biragoye kuyabona".

Avuga ko bigoye kubona umutungo kamere uwuvana ahantu hatandukanye ku isi, kandi hari amategeko nayo atandukanye.

Ati: "Kubishakisha ku kwezi, nk’ahantu hamwe, bishobora kuba aribyo byoroshye".

Sarah avuga ko gucukura amabuye y’agaciro ku isi ahantu nko muri Congo, bikorwa mu buryo "bubi cyane".

Gusa Benjamin aburira ko gushaka umutungo kamere mu isanzure atari igisubizo cy’ako kanya ku ihindagurika ry’ikirere riri kwangiza isi.

Amahari y’Ubushinwa na Amerika

Imwe mu mpamvu zatumye Trump yiyemeza gushakira ku kwezi, ishobora kuba ari uko Amerika ubu itagifite ahantu henshi ikura umutungo kamere ku isi, ugereranyije na ba mukeba.

Benjamin ati: "Amerika barayisize, ibindi bihugu nk’Ubushinwa n’Uburusiya biri imbere".

Ubushinwa ubu bufite ahantu henshi ku isi buvana umutungo kamere.

Ati: "Ni ibintu byashishikaza umuntu nka Perezida Trump kubona ahandi avana umutungo kamere Abashinwa bataragera".

Kuva Trump yajya ku butegetsi amahari hagati ya Amerika n’Ubushinwa yariyongereye, Benjamin avuga ko aya ari amahirwe kuri we yo kugaragaza imbaraga ze.

Itegeko ribivugaho iki?

Itegeko rya Bwana Trump rivuga ko itegeko mpuzamahanga ritazakoreshwa mu kubangamira ubushake bwa Amerika mu isanzure.

Gusa n’amategeko avuga ibyo abantu bashobora gukora hanze y’uyu mubumbe ntabwo asobanutse neza.

Sarah ati: "Itegeko ry’isanzure rigenda rikura, ni ikintu kizakomeza guhindukana n’igihe".

Avuga ko ubu nta gihugu cyavuga ko ukwezi ari ukwacyo, ko ari nk’itegeko rigenga inyanja ngari; "Iyo ugize icyo uhavana kiba ari icyawe".

Benjamin avuga ko mu gihe imihindagurikire y’ikirere iri kwangiza isi dutuye umuntu ubu nta yandi mahitamo asigaranye uretse kureba icyo isanzure ribitse.

Ati: "Kimwe mu bintu ubu abantu bavuga ni uko isanzure ariho hantu hasigaye ho kujya kuko isi yacu twayangije bihagije".

Bishobora kuzaba muri iki gihe cyacu?

Sarah avuga ko "ikoranabuhanga bisaba rihari" kandi biri kwihutishwa kuko ubu hari kompanyi zigenga nyinshi zibirimo.

Ati: "Mbere, wasangaga ari ibintu biterwa inkunga na za leta. Ariko ubu kompanyi zigenga n’abantu ku giti cyabo bari kubishyiramo amafarnaga n’ubushake".

"Tugiye kubona ibintu bishya nk’ubucukuzi bw’umutungo kamere ku kwezi, abantu basura Mars... Ibyo ni ibintu bishobora kuba muri iki gihe cyacu".

Gusa Benjamin avuga ko ari ingenzi no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bucukuzi bw’umutungo kamere ku isi.

Avuga ko gucukura umutungo kamere ku kwezi bishobora kuba bitoroshye.

Ati: "Babanze bateze imbere ubucukuzi buriho nka gas no kuvana umutungo kamere hasi kure cyane mu nyanja. Nyuma bazajye no hejuru mu isanzure".

Avuga ko ubu bucukuzi ku kwezi bushobora kuba buzatangira nko mu myaka 10 cyangwa 15 iri imbere.

Inkuru ya BBC