Print

Guverineri wa Nairobi mu biribwa ari guha abatishoboye muri ibi bihe bya Coronavirus higanjemo n’amacupa menshi y’inzoga ihenze ya Hennesy

Yanditwe na: Martin Munezero 15 April 2020 Yasuwe: 2520

Guverineri Sonko yavuze ko gahunda ye yo gutanga ibiribwa igamije kurinda abantu batishoboye bari mu kajagari, maze yiyemeje gushyiramo amacupa menshi ya Hennessy kugira ngo abafashe kwica virusi ya corona, aho yisobanuye agira ati:

Twagiye dutanga amacupa mato ya Hennessy mu gikapu twageneraga abaturage. Ndatekereza ko ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango wita k’Ubuzima ku Isi (OMS) bwerekanye ko inzoga zigira uruhare runini mu kwica virusi ya corona.

Ariko, ibi bikaba bikorwa nubwo OMS yaburiye abantu cyane ko kunywa inzoga bitakurinda Covid-19, inaburira abantu ko kunywa inzoga nyinshi bishobora gutera zimwe mu zindi ngorane z’ubuzima zaba ikibazo mu gihe uwo muntu aramutse yanduye virusi ya Corona.

Icyakora, OMS yasabye ko hakoreshwa ibikoresho by’isuku bifite akamaro mu kwica uduce duto twa virusi ya corona, hashingiwe ko ibyo bikoresho by’isuku birimo nibura 60% bya alcool.

Hennessy ubwayo ni inzoga ifite alcool igera kuri 40 ku ijana kandi ntacyo byaba bimaze mu kurwanya virusi ya corona kabone niyo yakoreshwa nk’isuku y’intoki.

Sonko yahamagariye guverinoma gukuraho itegeko ryabuzaga umuryango utegamiye kuri Leta, itsinda ry’abatabazi rya Sonko (Sonko Rescue Team) – ryabujijwe gutanga ibiribwa mu gihe cya Covid-19.