Print

Ghana: Abagore basabye perezida guhagarika vuba gahunda ya Guma mu rugo kubera abagabo babo babasaba gutera akabariro buri kanya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2020 Yasuwe: 14792

Aba bagore basabye perezida w’igihugu Nana akufo Addo gusubiza abagabo babo ku kazi igitaraganya cyangwa agahagarika gahunda ya Guma mu rugo abantu bakidegembya, kuko ngo babamereye nabi babasaba gukora imibonano mpuzabitsina agatunambwene.

Mu mashusho yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,umwe muri aba bagore yagaragaye avuga ko arambiwe umugabo we umusaba gutera akabariro buri kanya bitewe ahanini nuko birirwana mu rugo.

Uyu mugore yasabye perezida ko nibura yadohora akemerera abagabo gusa bakajya ku kazi kuko ngo natinda abagore muri Ghana barahura n’uruva gusenya.

Iyi video yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Ghana MMA,kuwa 11 Mata 2020,yagaragaje uyu mugore avuga ko ahagarariye abandi benshi bamerewe nabi n’abagabo babo basigaye babasaba gutera akabariro uko umutima uteye.

Uyu mugore yagize ati “Urabyuka mu gitondo ugasanga igitsina cy’umugabo cyafashe umurego kigutegereje.Mwarangiza ukajya guteka,yamara kurya akareba TV gato akongera akagusaba ngo mujye gutera akabariro.Ntabwo turi muri gahunda ya guma mu rugo kugira ngo dukore imibonano mpuzabitsina gusa, tuyirimo kubera kurinda ubuzima bwacu.”

Uyu mugore yasoje ubutumwa bwe avuga ko abagabo benshi bakabije gusaba imibonano mpuzabitsina abagore babo buri kanya asaba perezida wa Ghana kureka abagabo bagasubira ku kazi cyangwa se agahagarika guma mu rugo bityo abagore babashe kwidegembya bahunge iri rari rikabije ry’abagabo babo.

Uyu mugore utavuzwe amazina, wavugaga ururimi gakondo,yavuze ko yigobotoye umugabo we ahita ashaka aho yatangira ubu butumwa butabaza kugira ngo Leta itabare abagore bamerewe nabi n’abagabo babo.

Ku munsi w’ejo mu gihugu cya Ghana habarurwaga abantu 566 banduye Coronavirus barimo abagera ku 8 yahitanye.