Print

RIB yataye muri yombi umunyamakuru wa ISHEMA TV n’umushoferi we bazira kwica gahunda ya #Gumamurugo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2020 Yasuwe: 3641

Aba bombi barashinjwa kwica amabwiriza ya Leta yashyizweho mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ryicyorezo cya COVID19 yo kuguma mu rugo barangiza bakajya hanze.

RIB ivuga ko Niyonsenga ngo yafashwe arwanya abamusabaga gusubira mu rugo yitwaza ko ari umunyamakuru amabwiriza atamureba.

Naho Komezusenge we yafatanywe ikarita imuranga nk’umunyamakuru yahawe na Niyonsenga kugira ngo izajye imutambutsa mu nzira nk’umunyamakuru kandi atari we.

RIB yagize iti “Uyu munsi RIB yafashe Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma ufite TV Ishema ikorera kuri murandasi hamwe n’umushoferi we Komezusenge Fidele kubera ko barenze ku mabwiriza ya GumaMurugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ryicyorezo cya #COVID19.

Niyonsenga akaba yafashwe arwanya abamusabaga gusubira mu rugo yitwaza ko ari umunyamakuru amabwiriza atamureba. Umushoferi we yafatanywe ikarita imuranga nk’umunyamakuru yahawe na Niyonsenga Dieudonne kugirango izajye imutambutsa mu nzira nk’umunyamakuru kandi atariwe.

Abakekwa bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje. Ibi bibaye hashize iminsi RIB yihanangiriza abantu bose bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID19.

RIB ikaba iboneyeho kongera kwibutsa ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, ko uwo ariwe wese uzarenga ku mabwiriza azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

Aba biyongereye kuri Nsengimana Theoneste ufite télévision ikorera kuri murandasi (Online TV), wafashwe kuwa 12 Mata 2020 yahuje abaturage abizeza kubaha buri muntu amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000frw) maze akabafata amajwi n’amashusho babeshya ko babonye inkunga y’ibiryo.

Nanone kuwa 08 Mata 2020 mu mudugudu wa Kagondo II, Akagari ka Nyarutarama,Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, RIB yafashe abantu batandatu bahuriye mu itsinda ryiyise ABAHUJUMUTIMA barimo abanyamakuru babiri, ba AFRIMAX TV.