Print

Abanya Zimbabwe bimukiye muri Botswana bari kurira cyane kubera inzara yatewe na COVID-19 ibamereye nabi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 April 2020 Yasuwe: 1222

Abo bimukira bari babeshejweho n’akazi gaciriritse,aariko kuva aho Botswana ihagarikiye ibikorwa byose kubera Coronavirus, ntibakibona aho babona amaramuko ariyo mpamvu bashaka gutaha iwabo.

Josephine Mutsaka w’imyaka 54 wagiye muri Botswana mu buryo butemewe n’amategeko yagize ati “Turi mu bihe bibi.Nta byokurya dufite,amahitamo dusigaranye n’ugusubira mu rugo.Muri Botswana twari dutunzwe n’akazi gaciriritse ariko karahagaze kubera ingamba zo gufunga byose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.Ntabwo twarenganya Leta ya Botswana kuba yariyemeje gufasha abaturage bayo gusa.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana yavuze ko bari kwiga uko bakemura iki kibazo cy’abanya Zimbabwe bashonje.

Bamwe mu banya Zimbabwe bambutse umupaka bagiye guhaha bagira ibyago ingamba zo guhagarika urujya n’uruza kubera covid-19 zisanga batarambuka.

Umunya Zimbabwe Tendai Ndlovu,yavuze ko yifuza gutaha iwabo akajya kureba umuryango we gusa ngo atewe ubwoba n’imibereho mibi iri aho bashyirira abantu mu kato mu gihugu cye.

Yagize ati “Ntabwo tuzi neza igihe Coronavirus izamara.Ndifuza gusubira mu rugo kureba umuryango wanjye gusa numvise abantu binubira imibereho mibi y’ahakorerwa akato k’iminsi 14 muri Plumtree."

Leta ya Zimbabwe yiyemeje gufasha aba baturage bayo gutaha yaba abagiye byemewe n’amategeko ndetse n’abagiye nabi aho ngo barabishyurira amafaranga y’urugendo.Bamwe baragera muri Zimbabwe kuri uyu wa Kane.

Aba banya Zimbabwe barashinja Leta ya Botswana kuba yarabakuye ku rutonde rw’abakwiriye guhabwa imfashanyo z’ibiribwa kubera ko ari abanyamahanga.
Umubare w’ abanya Zimbabwe baba muri Botswana ntuzwi neza, ariko buri mwaka Leta ya Botswana yirukana abatagira ibyangombwa basaga 15,000.