Print

Azziad Nasenya wo muri Kenya yanze akazi yahawe na Diamond avuga ko atesha agaciro igitsina gore

Yanditwe na: Martin Munezero 16 April 2020 Yasuwe: 5017

Diamond Platinumz usanzwe ari umuyobozi wa Televiziyo ya Wasafi, nyuma yo kubonamo impano ikomeye uyu mukobwa afite, yahise yifuza kumuzana akamukorera kuri Wasafi TV, nuko Azziad Nasenya amutera utwatsi, bitewe ngo n’amateka Diamond afite n’abahoze ari abagore be yabyaranye nabo, bose bakaza gutandukana.

Azziad Nasenya ni umukobwa w’imyaka 19 akaba akomoka mu Gihugu cya Kenya, avukira mu burengerazuba bw’iki gihugu, akaba akomoka mu bwoko bw’aba Luhya.

Azziad Nasenya wamamaye mu mashusho ya TIk-Tok yashyize hanze abyina indirimbo yitwa ‘Utawezana’, atanga impamvu yanze ako kazi ko gukorera Diamond, yavuze ko yabitewe n’amateka mabi uyu Diamond afite ku gitsina gore cyose yabanye nacyo, bityo bikaba byaratumye amwanga, yagize ati:

Sinigeze nkunda Diamond. Ni umuntu ufata igitsina gore nk’ibikinisho bye ntabahe agaciro bakwiye. Ngomba kwita kucyubahiro cyanjye nkareka gukorana n’abantu badafite indangagaciro.

Nubwo yanze ako kazi, Azziad yashimiye Diamond n’itsinda bakorana, kuba ryari ryamugiriye ikizere rikamuha ayo mahirwe yo gukorera televiziyo yabo.

Sinemeye gufata amahirwe nari nahawe. Ariko ndabashimira kuba baranzirikanye bakampa ayo mahirwe, ariko nagombaga kwifatira umwanzuro nk’umukobwa.

Azziad Nasenya avuga kandi ko Wasafi TV atariyo yonyine yifuza kumuha akazi, ko hari benshi bamusabye kujya kubakorera harimo na Televiziyo zo mu gihugu cye avukamo.

Nakiriye ubusabe bwinshi bunsaba kuba umukozi wa televiziyo zabo, harimo n’iyi ya Wasafi. Ninjye uzafata umwanzuro wicyo ngomba gukora ku giti cyanjye.

Azziad yakomeje avuga ko yiteguye gukora akazi gafatika yahabwa gapfa kuzaba kajyendanye n’ibyo arimo kwiga by’itangazamakuru.