Print

Samuel Eto’o yiyemeje kugoboka abanya Cameroon ibihumbi 100 bagizweho ingaruka na COVID-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 April 2020 Yasuwe: 2083

Uyu mukinnyi wari kabuhariwe mu kunyeganyeza inshundura yavuze ko agiye koherereza,umuti wo koga wica udukoko,amasabune,ibifasha guhumeka,udupfukamunwa n’ibyokurya abantu ibihumbi 100 bo muri Cameroon mu rwego rwo gufasha guhangana na Coronavirus.

Samuel Eto’o yavuze ko yifuza gufasha igihugu cye guhangana n’iki cyorezo gikomeje kumara abatuye isi ariyo mpamvu yiyemeje gufasha abanya Cameroon ibihumbi 100 kubaho.

Abinyujije muri Samuel Eto’o foundation,uyu mugabo w’imyaka 39 yavuze ko araha aba bantu ibintu bitandukanye bizoherezwa mu ngo zisaga ibihumbi 50 mu mijyi ya Douala, Buea, Yaoundé na Bafoussam.

Eto’o yavuze kandi ko azaha udupfukamunwa abashoferi ba Taxi udupfukamunwa ibihumbi 50 mu rwego rwo kubafasha kwirinda iki cyorezo kiri guca ibintu.

Eto’o yahamagawe inshuro 118 mu ikipe ya Cameroon,ayitsindira ibitego 56 ndetse ayikinira mu bikombe by’isi 4.Yamaze imyaka 22 ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga.

Uyu mugabo afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka y’isi kuko yatwaye ibikombe 2 byikurikiranya bya UEFA Champions League ari kumwe na FC Barcelona na Inter Milan mu myaka 10 ishize.

Mu minsi ishize nabwo Samuel Eto’o na Didier Drogba baravuzwe cyane mu binyamakuru ubwo banengaga bikomeye impuguke mu buvuzi zavuze ko urukingo rwa Coronavirus rwazageragerezwa bwa mbere ku banyafurika.

Professor Jean-Paul Mira, ukuriye ishami ry’indembe mu bitaro Cochin mu mujyi wa Paris mu Bufaransa yasembuye abantu benshi barimo n’aba bakinnyi ubwo yavugaga ko urukingo rwa Coronavirus rwageragerezwa bwa mbere ku banyafurika.

Yagize ati “Ese ntidukwiriye gukorera ubushakashatsi ku banyafurika badafite udupfukamunwa,badafite ubuvuzi n’uburyo bwo kongerera umwuka?.Kimwe na Virus itera SIDA,abakorerwaho ubushakashatsi n’indaya kuko zitirinda.”

Mugenzi we witwa Professor Camille Locht bari kumwe muri iki kiganiro yahise avuga ati “Uvuze ukuri.Twatekerezaga bimwe ku byerekeye aho twakorera ubushakashatsi kuri uru rukingo.Tuzabitekerezaho cyane.Ibi ntibizatubuza gukora ubushakashatsi ku Burayi na Australia.”

Nyuma y’iki kiganiro izi mpuguke yakoreye kuri TV yo mu Bufaransa,Eto’o na Drogba bahise barakara cyane niko kumusubiza bamunenga cyane.

Eto’o akimara kubyumva yahise asubiza aba bagabo ati “Muri umwanda.Ntabwo Afurika ari iyanyu ngo muyikinireho.”

Drogba we yavuze ko aba bagabo bafata Abanyafrica nk’ingurube zo muri Guinea aho ndetse yemeje ko izi mpuguke zishwe n’ivangura.

Yagize ati “Ntabwo ibi bikwiriye ko dukomeza kwihanganira ibi bintu.Namaganye iri vangura rikabije n’imvugo yuzuyemo agasuzuguro.Mudufashe kurengera ubuzima muri Africa,mureke gukwirakwiza iyi virusi yazahaje isi,mureke kudufata nk’ingurube zo muri Guinea.Ntabwo bikwiriye.Abayobozi ba Afurika bakwiriye kurinda abaturage babo ibi bintu bidakwiriye.”

Demba Ba nawe wakinnye muri Chelsea,yanenze bikomeye aya magambo y’izi mpuguke aho yavuze ko abantu bo mu bihugu by’Iburengerazuba bw’isi bumva ko bari hejuru y’abandi bose ndetse imitima yabo yuzuye ivangura arangiza avuga ko ari igihe cyo gukanguka.

Mu gusubiza ubutumwa bwa Ba, Samuel Eto’o yongeye gutuka aba bazungu abita ibigoryi kubera ibi bitekerezo byabo byuzuyemo ivangura.


Samuel Eto’o wahesheje ishema Afurika yiyemeje gufasha abantu 100,000 bahungabanyijwe na Coronavirus