Print

Kamonyi: Abagizi ba nabi batemye ibitoki 35 by’uwarokotse Jenoside

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 April 2020 Yasuwe: 2022

Aba bagizi ba nabi batemewe ibitoki bya Uwihoreye birimo n’ibyari bicyana bitarera bitwikiriye ijoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka, Mudahemuka Jean Damascène, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko hatemwe ibitoki 35, icyakora ngo ubu abakekwa bashyikirijwe urwego rubishinzwe.

Ati “Abakekwa ni babiri, inzego z’ibanze zabafashe zihita zibashyikiriza Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakaba bacumbikiwe aho urwo rwego rukorera mu Murenge wa Musambira mu gihe iperereza rigikorwa”.

Yongeyeho ko abo bakekwa bafashwe ari abasanganywe imyitwarire mibi kuko banaherukaga guhanwa n’urwego rw’umudugugu kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu Karere ka Kamonyi, Pacifique Murenzi, yavuze ko icyo gikorwa kibabaje, akanongeraho ko hari n’ibindi byari biherutse kuba muri ako karere.

Ati “Ibyo bije byiyongera ku haherutse kuba ikindi gikorwa kibi cyo gutemagura imyumbati y’uwacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Gacurabwenge”.

Yongeraho ko abatemaguye ibyo bitoki ari ubugome babikoranye kuko byose babyararitse babisiga aho, nibura ntihagire na kimwe batwara.

Mu cyumweru cy’icyunamo,humvikanye ibikorwa byinshi byo kwangiza imitungo y’abarokotse Jenoside hirya no hino mu gihugu, inzego z’umutekano zikavuga ko bamwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare bafashwe bakaba bari gukurikiranwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 rishyira uwa 07 Mata 2020, mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango, abantu bataramenyekana biraye mu myaka y’uwitwa Nyiramporampoze Chantal warokotse Jenoside yakorewe abatutsi barayitemaguza bayararika hasi.

Nyiramporampoze w’imyaka 31 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, imyaka ye ihinze yari ihinze ku buso bwa m 30/ m 20.

Yasanze abantu bataramenyekana bamutemeye insina 43, imyumbati ndetse na soya byari mu murima we.

Uyu wangirijwe imyaka yahungabanye, biba ngombwa ko afashwa n’abajyanama mu ihungabana.

Kuwa 11 Mata 2020,Umugabo witwa Jacques Nzeyimana wo mu mudugudu wa Giramahoro mu kagari ka Bukinanyana, mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yasanze abantu bataramenyekana batemye insina ze barandura n’ibigori bihinze ku itongo iwabo bamusigiye nyuma yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hashize iminsi abarokotse Jenoside bibasirwa aho nko mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe,Uwamahoro Marthe warokotse jenoside, habura amasaha make ngo mu Rwanda hatangire igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi, abagizi ba nabi bamutemeye insina.

Na ho Mu Murenge wa Nyarusange Karere ka Muhanga, Gashugi Innocent yaranduriwe amateke n’imyumbati.