Print

Covid-19:Bobi Wine na Nelson biyemeje gucyura abanyafurika bakomeje gufatwa nabi mu Bushinwa

Yanditwe na: Martin Munezero 17 April 2020 Yasuwe: 1776

Babitangaje nyuma y’aho bamwe mu banyafurika batuye mu Mujyi wa Guangzhou bagaragaje ko bafatwa nabi n’Abashinwa, bashinjwa kuba nyirabayazana ya Coronavirus yongeye kubyutsa umutwe muri icyo gihugu.

Bobi Wine na Neil Nelson bavuze ko biteguye gutwara abo banyafurika, ibihugu byabo nibiramuka byemeye kubakira.

Bobi Wine na Nelson basabye Guverinoma y’u Bushinwa gushaka uburyo ibikorwa byibasira abanyafurika byahagarara.

Intara ya Guangdong aho abanyafurika bavugwaho kwibasirwa cyane, yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose ngo ukwibasirwa kuvugwa ku banyafurika guhagarare.

Hari andi makuru avuga ko abanyafurika bari kwirukanwa mu nzu babamo ari abari gutinya kujya kwipimisha Coronavirus bigatuma bibasirwa. Uko gutinya guturuka ku kuba bamwe badafite ibyangombwa bibemerera kuba mu Bushinwa.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yongereyeho iminsi 21 igihe cy’ibihe bidasanzwe mu gihugu hose mu rwego rwo guhagarika ubwandu bw’icyorezo cya coronavirus.

Mu ijambo yagejeje ku baturage nyuma yaho iminsi 14 y’ibanze y’ibyo bihe bidasanzwe irangiriye, Bwana Museveni yavuze ko ingamba zatangajwe mbere zikomeje.

Izo zirimo nko gufunga imipaka harimo n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe ku ngendo zisanzwe z’abagenzi n’umukwabu uhera mu rukerera kugeza bugorobye.

Harimo kandi no gukomeza guhagarika uburyo rusange bwo gutwara abantu.

Bwana Museveni w’imyaka 75 y’amavuko yavuze ko kongera icyo gihe bizafasha abakora mu rwego rw’ubuvuzi kwiga neza uko ibintu bimeze no kugenzura abantu bagera hafi ku 18,000.

Abo bivugwa ko binjiye mu gihugu hagati y’itariki ya 7 n’iya 22 y’ukwezi gushize kwa gatatu.

Ubwikorezi bw’imizigo mu ndege no mu nzira zo ku butaka bwo buracyemewe muri Uganda.

Abashoferi b’amakamyo bakora ingendo zambukiranya ibihugu, baba abarekeza muri Uganda cyangwa abahahagaze ariko bakomeza ingendo, bazajya basuzumirwa ku mipaka.