Print

Bishop Gerald yahamirije abayoboke be ko adatinya Coronavirus none yamuhitanye

Yanditwe na: Martin Munezero 17 April 2020 Yasuwe: 3773

Mu materaniro yo kuwa 22 Werurwe, Glenn yabwiye abakiristu be ko nta bwoba atewe na Coronavirus, nubwo abandi hirya no hino ku Isi yabateye ubwoba.

Yagize ati “Ndemeza ko Imana ari nini kurusha iyi virusi yahangayikishije abantu”, yongeraho ko nta bwoba afite bwo gupfa, nk’uko CNN yabitangaje.

Tariki 4 Mata nibwo umukobwa wa Glenn yashyize hanze amashusho, avuga ko ababyeyi be bombi basanzwemo coronavirus.

Urusengero rwa Glenn rubicishije kuri Facebook, rwemeje urupfu rw’uwo mushumba, rusaba abantu guha akanya umuryango we ukamuririra.

Hari amakuru avuga ko Glenn yari yaravuze ko atazarekera aho kubwiriza ijambo ry’Imana kubera Coronavirus, ngo keretse nashyirwa mu bitaro cyangwa muri gereza.

Nubwo muri Leta yabarizwagamo hari hashyizweho amabwiriza asaba abantu kutajya hamwe barenze icumi, kuwa 22 Werurwe yavuze ko urusengero rwe rutazigera rufunga imiryango.