Print

Abafana ba Rayon Sports bagaragaje ubudasa mu kugoboka abakinnyi babo mu bihe bya Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 April 2020 Yasuwe: 4189

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2020 nibwo iki gitekerezo cyashyizwe mu bikorwa n’abaperezida ba za Fan Clubs binyujijwe ku rubuga bahuriraho rwa Fan Base ruhuza za Fan Clubs zose za Rayon Sports.

Guhera uyu munsi buri fan Club izajya imenya buri mukinnyi yahisemo kwitaho muri iki gihe cyo kwurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus mu gihe Fan Clubs zifite ubushobozi zagiye zifata abakinnyi barenze umwe.

Abafana ku giti cyabo nabo bafashe abakinnyi, Perezida wa Rayon Sports yemera Toni y’umuceri buri kwezi kugeza iki cyorezo gihagaze.

Uretse Fan Clubs zinyuranye zagiye zifata abakinnyi, hari n’abafana ku giti cyabo bagiye bafata umukinnyi ku giti cyabo.

Uwitwa Rukundo Fidele usanzwe akuriye akanama ka Discipline muri Rayon Sports yafashe Sugira Erneste. Maman Hussein bakunda kwita Hadjati we yafashe Mugisha Gilbert.

Munyakazi Sadate, Perezida w’iyi kipe we yemeye kujya tanga Toni y’umuceri buri kwezi mu gihe cyose gahunda ya ’Guma mu rugo’ izamara. Iyo Toni izajya igabanywa abakinnyi ndetse n’abagize Staff ya Rayon Sports.

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ko iki gikorwa cyamushimishije cyane ndetse ngo asanga abafana ari umwenda bahaye abakinnyi.

Ati " Ndashimira cyane abafana ba Rayon Sports umutima w’urukundo bagaragarije ikipe yabo bikaba ari umwenda bashyize mu bakinnyi."

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kizatanga umusaruro cyane bigafasha abakinnyi kudahura n’ibibazo by’ubukungu muri iki gihe.

Ati " Umusaruro bizatanga ni uko buri mukinnyi ndetse na Staff babona ababitaho umunsi ku wundi. Ikindi kandi ni uko ubona abafana igikorwa bakigize icyabo. Ni ibintu bigaragaza ko aba Rayon bahoza ikipe yabo ku mutima nkuko badahwema kubivuga."

Amakuru aravuga ko umukinnyi ufite umuryango yagenewe ibihumbi 100 Frw ku kwezi, udafite umuryango n’ibihumbi 50 Frw.

Rayon Sports iheruka guhemba muri Mutarama, ifite amatsinda y’abafana [‘Fan clubs] 42, aho buri Fan Club yemeye kuzafata umukinnyi cyangwa umutoza izajya ikurikirana, ikamwitaho buri kwezi.


Comments

Map 18 April 2020

Ni ukuri iki gikorwa ni inyamibwa.