Print

RIB igiye kurenganura umuhanzi Social Mulla waharabitswe

Yanditwe na: Martin Munezero 18 April 2020 Yasuwe: 4147

Kuwa kane tariki 16 bwo ukoresha amazina Kasuku kuri Instagram yahamagariye abantu gufasha umuryango wa Social Mula avuga ko umugore yamutakiye ko ibintu bitameze neza inzara ibamereye nabi. Yagize ati:

Dukusanye amafaranga yo gufasha Social Mula nukuri umugore we ambwiye ko benda gupfira mu nzu kandi na Social yirirwa yinywera ibimogi. (…) Ngiyo nimero ya Social Mula ya MoMo.

Ibi ntabwo byakiriwe neza n’uyu muhanzi wahise amusubiza yifashishije Instagram na we, amusaba kutazongera kuzana umuryango we mu byo yirirwa akora, cyane ko bimaze kugaragara ko ari urwango rukabije amufitiye.

Abinyujije kandi ku rukuta rwe rwa Twitter, Social Mula yasabye Polisi y’u Rwanda gukurikirana uyu muntu ukomeje kumusebya akoresheje imbuga nkoranyambaga. Yagize ati:

Polisi y’u Rwanda mu bushishozi n’ubushobozi tuzi ko mufite turabasaba kudufasha gukirikirana uyu wiyita Kasuku Media uba USA ushishikajwe no guharabika abantu ndetse n’imiryango yabo, iyi nshuro nanjye nagizweho ingaruka ni byo atangaza, sinjye njyenyine hari n’abandi.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) bukaba bwahise bumusubiza ko bugiye gukurikirana ikibazo cye, aho bagize bati:

Mwaramutse neza, tugiye kubikurikirana, uze kutwandikira muri DM uduhe number yawe tuze kukuvugisha. Murakoze.

Social Mula kandi akaba yagiye agaragaza ko uyu muntu ari kenshi yagiye amwibasira agamije kumuharabika nta kintu na kimwe agendeyeho., akaba yasabye kuba yarenganurwa uyu ukomeje kumusebya agakurikiranwa.