Print

Umugore w’intwari yakuye umwana we mu kanwa k’ingona yari imaze kumutwarira hafi y’umugezi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 April 2020 Yasuwe: 10887

Maurina Musisinyana akimara kubona iyi ngona ifite umwana we,yayirutseho ayijomba intoki mu izura ryayo iramurekura ndetse ihita isubira mu mazi ikiza amagara yayo.

Maurina Musisinyana w’imyaka 30 yasize abana be babiri bari gukinira mu mutaka we ku nkombe z’uruzi rwitwa Runde muri Zimbabwe arangije ajya kuroba hafi y’aho.

Hashize umwanya yumvise urusaku hita abona umutaka yari yashyizemo aba bana uri kureremba hejuru y’amazi,abona ingona yatwaye umuhungu we Gideon w’imyaka 3.

Uyu mugore yahise yijugunya hejuru y’iyi ngona ahita ayijomba intoki mu izuru irangije irekura uyu mwana.

Uyu mugore w’intwari yabashije kurokora uyu muhungu we gusa ntibyamuguye neza kuko iyi ngona yamurumye ukuboko.

Uyu mwana we wari wangijwe cyane n’iyi ngona,yahise ajyanwa ku bitaro byo hafi aho bya Gonarezhou National Park ari kuviririrana cyane ndetse yuzuye ibikomere byatumaga adahumeka gusa nyuma yaje gukira.

Uyu mugore ukomoka mu cyaro cyitwa Chihosi yagize ati “Nakanze amazuru yayo cyane kuko nari narabyigishijwe n’abakuru kera.Iyo ufunze izuru ry’ingona ibura imbaraga kandi nibyo nakoze.Nakoresheje ukundi kuboko nkura umutwe w’umwana wanjye mu kanwa k’ingona ariko na nubu sindabasha kwizera ko arinjye wabikoze.

Umugezi wa Runde muri Zimbabwe ubamo ingona nyinshi zikura zikaba nini cyane aho zipima ibiro birenga 120.Bivugwa ko zica abantu 200 buri mwaka muri iki gihugu.

Muri Gicurasi umwaka ushize,umurobyi wo mu gihugu cya Zimbabwe yahuye n’uruva gusenya ubwo yaterwaga n’ingona ari mu kazi ke,iramwica ariko yabanje kumuca igitsina.

Uyu mugabo witwa Paul Nyamhanza yari kumwe n’umuvandimwe we barimo kuroba hanyuma ingona irabatera niko kumufata iramwica nyuma yo kumuca igitsina.

Paul Nyamhanza w’imyaka 27,wari utuye mu mujyi wa Harare, yiciwe n’iyi ngona mu gace kitwa Beatrice mu ntara ya Mashonaland iherereye ku birometero 54 uvuye mu mujyi wa Harare.

Ubwo abashinzwe kurinda inyamaswa babonaga umurambo wa Nyamhanza,,basanze ingona yamuciye igitsina.

Umuyobozi wa polisi muri Mashonaland witwa Tendai Mwanza yasabye abarobyi kuroba mu mazi asanzwe abamo ingona kuko zishobora gukomeza kubica.

Tukivuga ku ngona zishe abantu muri Afurika y’Amagepfo,Pasitoro uzwi ku izina rya Jonathan Mthethwa wayoboraga itorero ryitwa Saint of the last day church ryo muri Afurika y’Epfo,yagerageje kwambuka umugezi witwa Crocodile River bishatse kuvuga (umugezi w’ingona) usanzwe ubamo ingona nyinshi.

Yari yizeye ko ari bubashe kugendesha amaguri hejuru y’amazi kuko na Yesu yabashije kubikora kubera ukwizera gukomeye yari afite.
Pasitori Mthethwa uturuka mu gace kwitwa White River Mumalanga yitabye Imana muri Kanama 2018, ubwo yerekaga abayoboke b’itorero rye ko ashobora gukora nk’ibyo Yesu yakoze mu gihe yatambukaga hejuru y’amazi ntarohame.

Inkuru ya dukesha Daily Post icyo gihe,yavuze ko yinjiye mu mazi akagera nko muri metero mirongo itatu (30) maze ingona 3 batamenye aho ziturutse zigahita zimusamira mu kirere zigahita zimushwanyaguza.

Aganira n’iki kinyamakuru, umudiyakoni wo muri iri torero witwa Nkosi yavuze ati: ”pasiteri wacu yari amaze igihe atwigisha ku birebana no kugira ukwizera guhanitse ndetse akanatubwira ko azaduha urugero akigana Yesu Kristo akagendera hejuru y’Amazi.”

Ibi uyu mu pasitoro yabikoze nyuma yo kumara icyumweru cyose asenga yiyiriza ubusa ku buryo abayoboke be bari bizeye nta gushidikanyaazabishoborakuko biyumvishaga ko Imana yamwumvise bihagije mu gihe cy’icyumweru cyose yari amaze yiyiriza ubusa kandi anasenga.

Nkosi kandi yongeyeho ko “Ingona zimaze kumurangiza hejuru yamazi hahise hareremba ikweto za sandari yari yambaye hamwe n’utwenda tw’imbere gusa.“

Abashinzwe umutekano mu Gihugu bahageze nko mu minota 30 ariko nta kintu bakoze kuko basanze pasitoro n’ubundi yarangije kwicwa n’ingona.



Gideon yakuwe mu kanwa k’ingona na nyina yarumye ukuboko


Comments

19 April 2020

IMANA IHIMBARIZWE ICYO YAKOZE


18 April 2020

Imana Ishimwe kubwo kurengera umugore numwana we.Ibi nukuboko kw’Imana kwabikoze.