Print

Lacazette na Aubameyang bavuze umukinnyi bakinana muri Arsenal ufite ubuhanga kubarusha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 April 2020 Yasuwe: 5734

Aba barutahizamu babiri batsinze ibitego 29 muri Premier League ishize babwye umunyabigwi wa Arsenal, Ian Wright,ko bon a bagenzi babo bemera ko Nicolas Pepe ariwe ufite ubuhanga bwo gukina kurusha abandi bose.

Lacazette yagize ati “Nico…hari iminsi nk’igihe twari I Dubai mu myitozo mu mezi make ashize.Yafataga umupira agacenga cyane,abakinnyi bakikubita hasi.”

Muri iki kiganiro Ian Wright yagiranye n’aba bagabo babiri muri Gashyantare uyu mwaka,na Aubameyang yemeje ko Nicolas Pepe afite ubuhanga ku mupira kurusha abandi bose bakinana.

Nicolas Pepe ntiyahiriwe n’intangiriro ze mu ikipe ya Arsenal yagezemo mu mpeshyi ishize avuye muri Lille ku kayabo ka miliyoni 72 z’amapawundi ahoyabanje no kubura umwanya wo kubanza mu kibuga.

Guhera mu Ukuboza umwaka ushize,Nicolas Pepe yazamuye urwego ndetse atangira gutsinda ibitego gusa yakomwe mu nkokora na Coronavirus yasanze ikipe yabo imaze gutsinda imikino 3 yikurikiranya bwa mbere muri uyu mwaka w’imikino.

Muri iki kiganiro cyo kuri You Tube,Ian Wright we yavuze ko umukinnyi wari ufite ubuhanga kurusha abandi mubo bakinannye kera muri Arsenal ari Umuholandi, Dennis Bergkamp.

Biravugwa ko aba bakinnyi babiri ba Arsenal bari mu muryango usohoka muri iyi kipe itakibasha kwerekeza muri UEFA Champions League.

Ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko Real Madrid, Barcelona na Manchester Utd zifuza uyu rutahizamu w’imyaka 30 ariyo mpamvu nawe yifuza gusohoka.

Hari amakuru avuga ko Pierre-Emerick Aubameyang yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ya Arsenal kumuha umushahara w’ibihumbi 300 by’amapawundi ku cyumweru kugira ngo yongere amasezerano mashya.

Aubameyang arifuza kuba umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi mu Bwongereza kubera akamaro afitiye Arsenal anabereye kapiteni.

Amasezerano ya Aubameyang azarangira mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 ariyo mpamvu Arsenal iri kumwiyegereza kugira ngo ayongerere amasezerano mashya.

Byavuzwe kenshi ko uyu munya Gabon uhumurirwa izamu yifuza kwerekeza mu ikipe yamufasha gutwara ibikombe gusa we mu binyamakuru avuga ko akunda Arsenal ndetse yifuza gukomeza kuyifasha.

Aganira na Sky Sports mu minsi ishize,Aubameyang yavuze ko adakeneye gutwara ibikombe kugira ngo agaragaze ko ari rutahizamu ukomeye.

Yagize ati “Ndi rutahizamu ngomba guharanira inyungu z’uruhande rwanjye.Sintekereza ko nkeneye ibikombe byinshi kugira ngo nitwe rutahizamu ukomeye.”



Lacazette na Aubameyang bemera Pepe ko ariwe ufite ubuhanga ku mupira kubarusha