Print

Muhadjiri na Bizimana Djihad bagobotse imiryango isaga 32 itishoboye muri iki gihe cya Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 April 2020 Yasuwe: 2349

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,aba bakinnyi bombi banafitanye isano bashyize hamwe imbaraga bageneye inkunga y’ibiribwa abaturage batuye mu murenge wa Nyakabanda, akagari ka Munanira ya 2 ho mu karere ka Nyarugenge.

Ibiribwa batanze, harimo ibishyimbo, umuceri, isukari, kawunga, amavuta ndetse banatanga isabune imwe (umuti w’isabune) kuri buri muntu. Ntbwo aba bakinnyi batatangaje amafaranga batanze muri iki gikorwa.

Ababonye ibyo biribwa, bagera ku miryango32, ingana n’abantu 138 baturutse mu midugudu yose igize akagari ka Munanira ya 2 ho mu murenge wa Nyakabanda.

Umuyobozi w’akagari ka Munanira ya 2,Habimana Jules,yashimiye cyane aba bakinnyi kubera iki gikorwa cy’ubumuntu bakoze mu kiganiro yahaye Funclub.

Yagize ati “Ni igikorwa cy’ubumuntu kandi cy’urukundo. Ibi bigaragaza ko hari abantu bagifite urukundo kandi batekereza ku gihugu cyabo. Urubyiruko rundi ruba rukwiye gufatira urugero ku bikorwa nk’ibi biba byakozwe na bagenzi babo.”

Bamwe mu babonye kuri ibi biribwa, bishimiye cyane iki gikorwa cyakozwe n’aba bakinnyi ndetse bamwe mu babyeyi babihaweho, basabira umugisha mwinshi ababitanze.

Bati“Nta kindi twavuga uretse gusabira imigisha myinshi abatanze ibi biribwa kuko ni igikorwa cyiza badukoreye. Imana Ikomeze Ibaharurire inzira mu kazi bakora ka buri munsi.”

Muhadijiri Hakizimana watekereje iki gikorwa ngo yabitewe n’amahame y’idini rye rya Islam ritoza abayoboke baryo gusangira bike bafite n’abatishoboye ndetse ngo yibuka ko kuba we abasha kubona ibyo kurya hari n’abandi batasha kubibona, kandi iyo usangiye n’abandi bituma Imana Ikomeza gushyira imigisha myinshi mu kazi ukora.

Mu minsi ishize, hakaba haragaye undi mukinnyi w’umunyarwanda, ariko ukina mu gihugu cy’u Bushinwa (Chine) bakunda kwita Kamoso, nawe wahaye ibiribwa abaturage bo mu murenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge.

Hakizimana Muhadjiri na Bizimana Djihad bakinannye mu ikipe ya APR FC mbere y’uko batandukana bajya gushakira ubuzima mu bindi bihugu bihemba agatubutse.

Guhera kuwa 21 Werurwe kugeza n’uyu munsi,Leta y’u Rwanda yasabye abantu kuguma mu rugo bagasohoka gusa ariko bagiye kugura cyangwa gucuruza imiti n’ibiribwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ibi byemezo byatumye ubuzima bwa benshi mu baryaga kubera ko bavuye mu rugo bakajya gukora (ba nyakabyizi) buba bubi gusa Leta y’u Rwanda,abikorera n’abandi bagiraneza bakomeje gufasha abakeneye ubufasha bose.




Amafoto:Funclub