Print

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ku mugore wari ufite akabari mu rugo wasanganwe Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 April 2020 Yasuwe: 15242

Amakuru avuga ko umugore wo mu Murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro yasanganwe icyorezo cya Coronavirus aho ndetse Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko yari amaze iminsi afite akabari mu rugo rwe.

Minisitiri w’Ubuzima yagize ati “Dufite amakuru ko muri ibi bihe hari abantu bagitinyuka bagakora iminsi mikuru y’amasabukuru, bagahuza abantu mu ngo zabo rwihishwa, hari abantu bagifite utubari cyangwa aho banywera mu ngo.”

Yatanze urugero rw’umurwayi wabonetse ku wa Gatanu w’iki cyumweru, wari ufite akabari mu rugo, ku buryo bigoye kumenya uwamwanduje.

Ati “Twamusanze asanzwe afite n’akabari mu rugo iwe yakira n’abantu benshi. Ntabwo ari ibintu bikwiye kuko muri urwo ruvunge rw’abantu bahaza, biragoye kumenya n’umuntu wamwanduje. Ikiriho ni uko yatabaje amaze iminsi arwaye kandi duhora tubwira abantu ngo niba ufite ibimenyetso bivuge hakiri kare, hamagara 114 tugusuzume, tukwiteho utagombye gutegereza kuremba ngo ubone guhamagaza inzego z’ubuzima.”

Yasabye abanyarwanda kwitandukanya n’imico nk’iyo yo kunanirana kuko ishyira mu kaga ubuzima bwabo n’ubw’Abanyarwanda muri rusange.

Kuwa 21 Werurwe 2020 nibw Abanyarwanda basabwe kuguma mu ngo, ibikorwa bimwe bigafungwa usibye za farumasi n’amasoko y’ibiribwa,nyuma y’aho kuwa 14 hari hagaragaye umurwayi wa mbere wa Koronavirusi.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mata 2020 yongereye igihe cyo gukurikiza ingamba za Guma mu rugo kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020:

Ingamba zafashwe zirimo:

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, gushaka serivisi z’imari cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi, kimwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ingenzi ku rwego rwlgihugu;

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembvve cy’ihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo Cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga. d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga, ariko akomeze guhugura abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f.Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’Igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza. h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga. k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take-away). Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.


Comments

donald 21 April 2020

Utubari komungo turakabije gukwirakwiza ubwandu arko ntutwibagirwe abasangira itabi nuboryo bariguramo nabyo nikibazo gikomeye cyane


theos 20 April 2020

Ark ngo baramubeshyera ntabwo Kari akabari nyirubwite yabihakanye kumugaragaro ndetse avuga ko yasebejwe ,akaba asaba minister kwivuguruza kubyo yatangaje


Sayles 20 April 2020

Birababaje cyane. Gusa amafoto yakwirakwijwe mu bantu, n amazina ntabwo Minister yigeze abivuga. Nk uko byagenze ku bandi barwayi , byari bikwiye gukomeza bityo. Nibura hagashakishwa abantu bose bahuye na we. Noneho abahaturiye balan bagasuzumwa by umwihariko.