Print

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore yinjiriye nawe ahita yimanika arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 April 2020 Yasuwe: 1686

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Nyanza zivuga ko Ngendahimana Léonidas yari yarinjiye uwo mugore witwa Nabagize Delia w’imyaka 35 y’amavuko amusanze mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Runga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, ayabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru y’ibanze yamenyekanye yemeza ko abo bombi bari baratandukanye nabo bari barashakanye noneho bakajya basurana bagakorana imibonano mpuzabitsina.

Ati “Ayo makuru ni yo ariko uriya mugore yari yaratandukanye n’umugabo we byemewe n’amategeko ndetse n’uriya mugabo yaratandukanye n’umugore we. Kuko bari abaturanyi bajyaga basurana bakaryamana noneho buri umwe agataha iwe.”

Kuri iki Cyumweru nibwo umugore yasuye Ngendahimana nkuko byari bisanzwe ariko bigeze ahagana 18h00 abaturanyi bagira amakenga babonye adasohotse bituma bajya kureba basanga bombi bapfuye.

CIP Twajamahoro ati “Ubwo abaturanyi bagiyeyo basanga uwo mugabo amanitse mu mugozi yapfuye barebye mu kindi cyumba basanga uwo mugore na we yapfuye. Iperereza ryatangiye kuko bikekwa ko uwo mugabo yishe uwo mugore arangije ariyahura.”

Akomeza avuga ko mu busanzwe nta amakimbirane azwi bari bafitanye ku buryo yatuma bicana.

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no gushwana muri ibi bihe basabwa kuguma mu rugo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Yabibukije ko abagirana ikibazo bakwiye kwitabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyangwa iz’umutekano zikabafasha kubikemura aho gukimbirana no kwicana.

Imirambo yabo bombi yajyanwe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma mu gihe ipererereza rigikomeje.

Si ubwa mbere mu karere ka Nyanza hapfiriye umugabo wishe umugore we kuko muri Mutarama uyu mwaka,Polisi y’igihugu yarashe uwitwa Kanyamuhanda Jean Bosco wo mu Karere ka Huye wakekwagaho icyaha cyo kwica umugore we amutemye hanyuma agerageza gucika.

Kuwa 22 Mutarama 2020, nibwo uyu mugabo yarashwe ubwo yafatirwaga mu Murenge wa Busasamana muri Nyanza,agashaka kwiruka acikiye mu ishyamba.

Uyu mugabo yarashwe mu gitondo ubwo yari agiye kwereka abaturage aho yajugunye umubiri w’umugore we nyuma yo kumucamo ibice, acunga Abapolisi ariruka baramurasa nkuko CIP Sylvestre Twajamahoro yabitangaje

Ati: “Yari agiye kwereka abaturage aho yataye umubiri w’umugore we, agenda abakoza hirya abakoza hino, aza gushaka kwiruka ariko araraswa arapfa.”

Kanyamuhanda yari asanzwe abana n’umugore we mu Kagali ka Sazange mu Murenge wa Kinazi.

Yaketsweho kwica umugore we amutemye ibice by’umubiri arangije abijugunya, mu mugezi wa Ntaruka ugabanya Nyanza na Huye.

Habonwe umurambo w’uyu mugore udafite amaboko, ukuguru, ibere n’ibindi bice by’umubiri. Abaturage baturiye uwo mugezi wa Ntaruka babonye umurambo wa nyakwigendera ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020.

Kanyamuhanda akimara kwica umugore we yahise aburirwa irengero; inzego z’ubuyobozi ku bufatanye na Polisi zitangira kumushakisha zimubonye I Nyanza ashaka kuzicika zikamurasa.