Print

Rayon Sports yabaye ikipe ya 3 mu Rwanda yahagaritse guhemba abakinnyi n’abandi bakozi bayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 April 2020 Yasuwe: 1477

Iyi baruwa yabonetse kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2020 yandikiwe abakozi ba Rayon Sports ku itariki 15 Werurwe 2020 nyuma y’ibiganiro by’impande zombi byabereye ku rubuga rwa Whatsapp bahuriraho.

Iyi baruwa ifite umutwe ugira uti " Guhagarika umushahara"

Ikomeza igira iti"Dushingiye ku masezerano y’Umurimo dufitanye, dushingiye ku bihe by’icyorezo bya COVID19 igihugu cyacu kirimo ndetse n’isi yose bitatwemerera gukomeza kubahiriza amasezerano y’umurimo dufitanye, nkwandikiye iyi baruwa nkumenyesha ko muri ibi bihe bya Coronavirus, ikipe ya Rayon Sports itazabasha gutanga umushahara kubera kutabasha gukora ibyasezerannywe n’impande zombi, gusa umushahara w’ukwezi kwa kabiri 2020 ikubereyemo ikazakomeza kuwuguha uko ibishoboye. Umushahara uhagaze kugeza igihe impande zombi zizabasha kongere kzuuza ibiteganywa n’amasezerano y’umurimo dufitanye."

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko bamaze guhagarika imishahara y’abakinnyi kuva muri Werurwe binyuze mu bwumvikane.

Ati “Nibyo twahagaritse imishahara yabo nyuma yo kuganira nabo binyuze ku rubuga rwa Whatsapp ndetse binyuze ku barimo kapiteni wabo [Rutanga] ntacyo bibatwaye. Twumvikanye ko tubashakira umushahara wa Gashyantare 2020, ubundi tukazakomeza kubitaho muri ibi bihe, aho ibyo tubaha bijya kugera kuri 50% by’umushahara.”

Rayon Sports ibaye ikipe ya gatatu ihagaritse by’agateganyo umushahara yahaga abakozi bayo nyuma y’uko imikino isubitswe mu gihugu tariki 14 Werurwe 2020 kubera Coronavirus.

Rayon Sports yiyongereye kuri Musanze FC na Espoir FC nazo zamaze kumenyesha abakozi bazo ko batazahembwa muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus,gusa w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru nuko abafana bo bishyiriyeho gahunda yo kwita ku bakinnyi babo muri ibi bihe babinyujije muri za Fan Clubs ndetse n’abantu ku giti cyabo.