Print

ShaddyBoo yahaye ibyo kurya abaturanyi be yizihiza isabukuru ye y’amavuko

Yanditwe na: Martin Munezero 20 April 2020 Yasuwe: 2611

Ni mu gihe hari abantu batandukanye bagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe muguhashya iki cyorezo.

Ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko yahisemo kwifatanya na bamwe mu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 mu gace atuyemo.

Ukwezi kurenga kurashize mu Rwanda umuntu wa mbere agaragaweho n’iki cyorezo, ingamba zo kucyirinda zarakajijwe ku buryo abantu benshi barimo kugerwaho n’ingaruka z’iki cyorezo.

Shaddyboo umubyeyi w’abana babiri buri mwaka tariki ya 20 Mata yizihiza isabukuru ye y’amavuko, yahisemo kwifatanya n’abatishoboye bagezweho n’ingaruka za COVID-19 aho yatanze ibiribwa ku baturanyi be Kibagabaga.

Shaddyboo umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbugankoranyambaga cyane kuri Instagram , dore ko hari nabamuhimba umwamikazi wayo mu Rwanda, kuri uyu munsi yizihiza isabukuru ye uretse gushima Imana ngo buri gihe afata n’umwanya agasangira cyangwa akagira ibyo asangira n’abatishoboye niyo byaba bike ariko ngo hari aba ba babibuze.

Yagize ati“intangiriro y’undi mwaka kuri njye.

Ndashimira Imana ku bw’ubuntu butangaje n’urukundo rwa yo rudashira, kuba ndi hano ni yo, ni yo mpamvu nahisemo gusarananya duke mfite n’abadashobora kubona iby’ibanze(nk’uko nsanzwe mbikora ku isabukuru zanjye), ibi bihe ntabwo bitworoheye twese, ariko byibuze bamwe muri twe dushobora kubona ibyo kurya n’aho twarambika umusaya.”

Shaddyboo yavuze ko yahisemo gufasha abaturage bo mu gace atuyemo ka Kibagabaga nyuma y’uko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumweretse ababaye kurusha abandi.