Print

Ubuhinde: Umusore yiciye ururimi nk’igitambo cyo kugira ngo ikigirwamana asenga gihagarike Coronavirus ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 April 2020 Yasuwe: 4482

Uyu musore w’imyaka 24 yagize amahirwe yo kuba uyu mwanya agihumeka nyuma yo kwica ururimi rwe nk’igitambo cyo kugira ngo imana asenga yitwa Kali Mata ihagarike Coronavirus.

Uyu mukozi ukiri muto yavuze ko yiciye uru rurimi kugira ngo atabare abantu be gukomeza kwicwa na Coronavirus.

Uyu musore wakoreye aya mahano ahitwa Nadeshwari muri Gujarat,yavuze ko yabitewe agahinda n’iki cyorezo kibi cyane kimaze guhitana abantu basaga 160,000 ku isi yose.

Uyu musore yakoraga mu rusengero rwa Bhavani Mata rwa kiriya kigirwamana we n’abandi bantu 8 ahitwa Suigam.

Umwe mu bakoranaga na Vivek yavuze ko uyu musore yiyeguriye kiriya kigirwamana ariyo mpamvu yafashe umwanzuro wo kwikata ururimi ngo arutangeho igitambo.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yavuye mu rusengero avuga ko agiye ku isoko ariko ngo ntiyagarutse.

Ubwo murumuna we yabonaga yatinze,yahamagaye telefoni ye ariko yitabwa n’undi muntu wamubwiye ko amaze kwica ururimi.

Abapolisi batangaje ko Vivek yafashe uyu mwanzuro yibeshya ko gutamba ururimi rwe biratuma iki kigirwamana cye cyishima kigahita gitegeka Coronavirus guhagarara burundu.

Polisi yahamagawe na padiri basanga uyu musore yataye ubwenge bahita bamujyana kwa muganga igitaraganya abaganga bagerageza kongera guteranya ururimi rwe.

Muganga witwa SK Vala wavuye uyu musore yagize ati "Nyuma y’iperereza tuzamenya neza impamvu yafashe uwo mwanzuro."

Mu Buhinde hakomeje kuvugwa udushya tw’abantu babitewe na Coronavirus aho mu minsi ishize havuzwe abantu 7 bavuye mu karere ka Purulia mu burengerazuba bwa Bengal bagaruka iwabo mu magepfo ya Chennai,babwiwe ko bakwiriye kwishyira mu kato kugira ngo barinde imiryango yabo niko gufata umwanzuro wo kujya kwiturira mu biti nk’inyoni mu gihe kingana n’iminsi 14.

BBC yavuze ko abahisemo kujya kwibera mu biti nk’akato ari abo mu giturage cya Vangidi, mu karere ka Balarampur ho muri Bengal y’Uburengerazuba; nyuma yo kugera iwabo bavuye gupagasa mu mujyi wa Chennai.

Impamvu ngo ni uko inzu zabo ari nto, zikaba zidafite ubushobozi bwo kubarinda guhura n’abavandimwe babo bituma bahitamo kwishyira mu kato k’iminsi 14 bagomba kumara mu biti.