Print

Abakize Coronavirus mu Rwanda babaye 80…Nta murwayi mushya wabonetse mu bipimo 1299 byafashwe kuri uyu wa Mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 April 2020 Yasuwe: 1848

Abamaze kwandura iyi ndwara baracyari 147. Umubare w’abamaze gukira kugeza ejo wari 76 uyu munsi hiyongereyeho 4. Ubwo abamaze gukira bose babaye 80 mu gihe abakirwaye ari 67.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwaho cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :[email protected].

Kuwa 18 Mata 2020,nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo kiyongera ku bindi bigamije kurwanya icyorezo cya koronavirusi, aho abantu bose basabwe kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa bahavuye mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya koronavirusi cyugarije isi n’u Rwanda rurimo.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije, yahaye RBA ku mugoroba wo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, yavuze ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2020 inganda zizatangira gukora udupfukamunwa ku buryo buri wese azajya abasha kutugura kandi adahenzwe.

Yagize ati "Ni cyemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara bose, ni ukuvuga ko twese tugomba kuzajya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse. Tugiye gukorwa ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza. Guhera ku wa Mbere inganda zizatangira kudukora ku buryo mu mpera z’icyumweru hazaba hari udupfukamunwa ku isoko ku buryo uzadushaka wese yatugura."

Uyu muyobozi yavuze kandi udupfukamunwa tuzakorwa abadukoresha bazajya babasha no kutumesa, aho kamwe kazajya kameswa inshuro 5.

Ati "Ni udupfukamunwa umuntu ashobora kumesa inshuro 5 ari akazima, bivuze ko abantu bazaba bafite ikintu bagomba kwambara kuko icyo kamara ni uko ukambaye ntabwo yanduza mugenzi we umuri imbere, mbese amahirwe yo kumwanduza aba yagabanutse. Iyo uvuga amacandwe ntabwo aba yakuva mu kanwa ngo abe yamugwa mu maso cyangwa se amugweho yikoreho ngo abe yakwandura...Twese tutwambaye rero ni imwe mu ngamba ikomeye izatuma tugumya gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bikazadufasha mu zindi ngamba zafatwa mu bijyanye n’uko iki cyorezo twakirinda muri rusange mu baturage.

Inganda zirenga 20 zisanzwe zikora imyenda mu Rwanda ni zo zemerewe gukora udupfukamunwa, mu rwego rwo kongera umubare watwo ushobora guhaza isoko ry’u Rwanda.

Izo nganda zemejwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA) ngo zikoreshe ubushobozi bwazo mu gukora udupfukamunwa dukenewe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi mu Rwanda. Mu zemerewe harimo izisanzwe zikora imyenda i nka UTEXRWA, Pink Mango, Apparel Manufacturing Group (AMG), Pharmalab, Burera Garments n’izindi.

Zemerewe gukora udupfukamunwa ndetse n’uturindamaso, bikaba bikozwe mu kugabanya utwo dupfukamunwa twatumizwaga mu mahanga zikora ututari munsi ya 6000 ku munsi.