Print

Perezida Trump agiye guhagarika by’agateganyo kwimukira muri USA kubera Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 April 2020 Yasuwe: 2398

Mu butumwa yatangaje muri iki gitondo (mu ijoro muri Amerika) yise iki cyorezo "igitero cy’umwanzi utaboneka" anavuga ko hakenewe "kurengera imirimo" y’Abanyamerika.

Nta makuru menshi yabitanzeho. Gusa abadashyigikiye ubutegetsi bwe bavuga ko ari kwitwaza iki cyorezo mu kurwanya ko abantu bakwimukira muri Amerika.

Iki gihugu ubu gifite abantu banduye Covid-19 bagera ku 782,159 abagera ku 41,816 imaze kubica.

Perezida Trump yatangaje ibi mu gihe ibiro bye White House binavuga ko iyi virus yatangiye gucogora, bityo bashobora gufungura igihugu ubuzima bugakomeza bisanzwe.

Leta ya Amerika yari iherutse kumvikana na Canada na Mexico kongera igihe cy’amabwiriza adasanzwe ku mipaka abuza abantu benshi kwambuka, bikageza hagati mu kwezi kwa gatanu.

Ingendo ziva mu Burayi no mu Bushinwa zijya muri Amerika nazo zarahagaritswe, nubwo abantu bafite Visa z’igihe gito z’akazi, kwiga na business bemererwa.

Impamvu zaba ziri inyuma y’iki cyemezo

Isesengura rya BBC

Anthony Zurcher umunyamakuru wa BBC muri Amerika ya ruguru avuga ko ibyemezo Donald Trump atangaza ku mbuga nkoranyambaga bigeze aho muri iki gihe bikemangwa cyane.

Avuga ko iki cyemezo yatangaje ku binjira muri Amerika kizagaragaza ububasha n’ishingiro ibikorwa bye kuri Twitter bifite.

Ntabwo ari ibanga ko Perezida Trump na benshi mu bajyanama be, bakibona abimukira muri Amerika nk’umutwaro aho kuba inyungu kuri Amerika. N’ibyo yanditse kuri Twitter, ko ibi bigamije kurengera ubuzima "n’imirimo y’abaturage bakomeye ba Amerika", birashimangira ibyo.

Birashoboka cyane ko iki kifuzo cye kizamaganwa n’abashyigikira ko abantu bimukira aho bashaka, bamwe mu bifuza inyungu z’ubucuruzi n’abasanzwe bahangana nawe muri politiki n’ibitekerezo.

Gusa ibi nta kibazo ku mugabo Trump ukunda intambara ya politiki no gusembura abo batavuga rumwe igihe cyose abonye akanya.

Mu myaka ine ishize, Perezida Trump yaharaniye ko hakazwa amategeko ku bashaka kwimukira muri Amerika, yifuza ko Abayisilamu babuzwa burundu cyangwa by’igihe gito kwinjira muri Amerika.

Mu gihe hateganyijwe amatora ku mwanya ariho mu mezi ari imbere, ubu azanye indi ngingo yo kumufasha.

Inkuru ya BBC