Print

Covid-19:Huddah Monroe yashyizeho amafaranga ugomba kwishyura ku kwezi kugira ngo ajye akoherereza ubwambure bwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 April 2020 Yasuwe: 5143

Icyamamarekazi cy’umunyakenya yari i Dubai mugihe ingamba za COVID zirimo gufunga ibibuga byindege zashyirwaga mu bikorwa muri iki gihugu,bityo ubuzima butangira kumukomerera.

Umuyobozi mukuru wa The Huddah Cosmetics yizeye ko azabona amafaranga binyuze muri ubu buryo bwo kubanza kwishyura kugira ngo urebe ibiri ku mbuga nkoranyambaga ye ya Instagram isa nkaho igenda ikurikirwa cyane ngo kuko abantu benshi bamara igihe kinini bicaye mu rugo mu gihe abandi bahitamo kwiganirira n’ibyamamare bakunda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse agira ati "Abafana banjye bonyine. Turimo tuvuga ku myororokere, tuvuga ubucuruzi, tuvuga ibyanditswe byera, tuvuga iterambere ry’umuntu ku giti cye, tuvuga kuri byose! Hanyuma kuwa gatanu ni issa yose str! P club! Injira nonaha! link iri kuri bio,nii $ 11.99 mu minsi 30. "

Hari bamwe mu bafana be barwanyije ibyo kwimuka kugira ngo bishyure ngo barebe ibirimo, ariko yahise abasubiza agira ati;

"Ntabwo mbabaye, ariko nyamuneka reka twirinde ubu bwoko bw’imitekerereze ikennye. Uratekereza ko nzashyiraho cyangwa nkohereza ubusa bwanjye ku bantu batazwi? Hariho abantu bashaka kumbwira ibijyanye n’akazi, ubuzima.Ushobora guhindura buri gihe inkuru. Ndigushaka ishusho nini, ariko ibitekerezo biciriritse ntibishobora kubyumva! Ikibabaje!. "

Kuri konte ye nshya ya Instagram,ugiyeho mushya aya niyo amakuru yakwakira;

Rwiyemezamirimo,akaba n’icyamamarekazi yagize ati" Iyi ni konte yanjye idasanzwe y’abafana!Iyandikishe NONAHA kubidasanzwe utigeze ubona mbere birimo amafoto, videwo kandi kugiti cyawe unaganire nanjye. Baho ubuzima, budasobanutse.
"

Muri Kenya, Huddah Monroe na Vera Sidika niba bari biganje mu binyamakuru kugeza ubwo Tanasha Donna nawe yinjiye muri iyi nkundura kugeza naho abazimije bakaba batakivugwa cyane nka mbere.

Mu gihe benshi bari kwibanda cyane kuri TikTok, imbuga nkoranyambaga isangira amashusho y’abatekereza ko bashobora kubyina, Huddah Monroe we avuga ko atazinjira vuba muri porogaramu y’Ubushinwa.