Print

Abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya Bugesera Fc bahawe amabaruwa abahagarika ku mirimo yabo kubera Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 21 April 2020 Yasuwe: 896

Umuyobozi wa Bugesera FC Gahigi Jean Claude yashyize mu bikorwa ibyo umwanzuro wagezeho mu nama yabahuje mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Bakaba baremeranijwe guhagarika amasezerano muri iy’iminsi amarushanwa yahagaze kugeza igihe azasubukurirwa.

Ariko bakazakomeza guhembwa nibura kimwe cya gatatu (1/3) hakurikijwe ayo buri mukozi wa Bugesera FC ahembwa Nkuko ibaruwa dufite imbere yacu ibigaragaza.