Print

Diamond ari gutembera mu modoka yahoze yifuza ihenze cyane ku kayaba k’amamiliyoni y’Amanyarwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 21 April 2020 Yasuwe: 7299

Diamond, ubu afite Radio na Televiziyo ye biri mubikunzwe cyane mugihugu cya Tanzania, mu nzozi ze yakuze akunda yumva azatunga imwe mu modoka zihenze ku isi izwi nka Rolls Royce.

Diamond Platnumz yakabije inzozi yarose kuva kera agura iyi modoka nshya yo mu bwoko bwa Rolls Royce ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 400.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania na Kenya, bivuga ko ari Rolls Royce Phantom 2018 yaguze, bigaragara ko ifite agaciro k’ibihimbi 450 by’Amadorali y’Amaerica(450.000$), ni ukuvuga amafaranaga y’u Rwanda miliyoni 427 n’ibihumbi 30 magana 335(427.030.335 frw).

Ni imdoka atigeze agaragaza ku mbuga ze nkoranyambaga, gusa akaba yayigaragayemo mu mujyi Dar es Salaam ndetse ifite n’ikirango ‘plaque’ cy’izina rye [Platnumz].

Kuva kera Diamond akaba yari yarifuje kuba yatunga iyi modoka, muri 2018 yatangaje ko umwaka wa 2019 uzarangira ayifite, hari nyuma y’uko 2016 ayikoreresheje mu mashusho y’indirimbo akiha umuhigo ko azongera kuyikandagiramo yayiguriye.

Rolls Royce Phantom 2018